Ibyo wamenya kuri Kaminuza ya Gisirikare itegerejwe mu Rwanda
umutekano

Ibyo wamenya kuri Kaminuza ya Gisirikare itegerejwe mu Rwanda

KAMALIZA AGNES

March 12, 2026

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rishyiraho Kaminuza ya Gisirikare (National Defence University/NDU) n’irigenga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Aya mategeko yemerejwe mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe,  hagamijwe gukomeza guteza imbere  uburezi mu by’umutekano; akaba ategerejwe  kwemezwa na Perezida wa Repubulika no gusohoka mu Igazeti ya Leta mbere y’uko atangira gushyirwa mu bikorwa.

Abadepite batangaje ko aya mavugurura agamije kongera ubushobozi bw’izo nzego, kunoza imiyoborere no gutegura neza igihugu mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka ibindi byaduka ku Isi.

Kaminuza ya Gisirikare izaba ari ikigo cyihariye mu kwigisha amasomo arebana n’umutekano n’ingabo, gutanga amahugurwa ya kinyamwuga no gukora ubushakashatsi.

Iyi kaminuza izatanga  impamyabumenyi zo ku rwego rwa kaminuza zisanzwe (degrees), n’izindi mpamyabushobozi  zirebana n’umutekano.

Iryo tegeko riteganya kandi ko iki kigo kizateza imbere ubushakashatsi n’isesengura ku bibazo by’umutekano ku rwego rw’Igihugu, urw’Akarere n’urw’Isi.

Ibyo bizafasha  gufata ibyemezo bya politiki bishingiye ku bimenyetso n’ubumenyi mu nzego z’umutekano mu Rwanda.

Iyo Kaminuza izahuriza hamwe amashuri  y’inzego z’umutekano zirimo; Ingabo z’u Rwanda (RDF) Polisi y’Igihugu (RNP) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Guhuriza hamwe ayo mashuri byitezweho kuzafasha kunoza imikoranire, guteza imbere ubumenyi bw’abakozi bikanazamura ireme ry’uburezi mu rwego rw’umutekano w’Igihugu.

Abadepite basobanuye ko kuvugurura itegeko rigenga Urwego rw’Iperereza  rigamije guhuza imikorere yarwo n’Itegeko Nshinga ndetse n’impinduka ziriho ku Isi.

Rigamije gushimangira gukora kinyamwuga, kubazwa inshingano n’imiyoborere myiza ndetse rizaha ubuyobozi bw’urwo rwego ubwisanzure bugamije kuzamura umusaruro.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame ni yo yemeje umushinga w’iri tegeko rishyiraho iyi kaminuza.

Ibijyanye n’iyo Kaminuza bikaba byaratangajwe bwa mbere na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, mu 2024, ubwo yari ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, mu gikorwa cyo kwemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda.

Abadepite bemeje itegeko rishyiraho Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA