Icyihishe inyuma y’ifungwa rya Maître Gims utunze umudugudu wa mililiyari 168 Frw
Amakuru

Icyihishe inyuma y’ifungwa rya Maître Gims utunze umudugudu wa mililiyari 168 Frw

Imvaho Nshya

March 26, 2026

“Ibintu byose ku Isi bigira aho bihurira”, mu mwaka ushize wa 2025 ubwo umuhanzi w’Umunyekongo Gandhi Alimasi Djuna wamamaye ku Isi nka Maître Gims ni we wakoze indirimbo zaguzwe cyane, ariko ubu ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kugira imitungo adafitiye igisobanuro cy’aho yavuye.

Ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe, ubwo yari akigera ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Roissy-Charles de Gaulle mu Bufaransa, yatawe muri yombi n’Inzego zishinzwe gukurikirana ibyaha by’ubukungu nyambukamipaka.

Impamvu nyamukuru yatawe muri yombi ni ibyaha akurikiranyweho byo kuba mu gatsiko gakurikiranyweho ibyaha by’iyezandonke, gakoresha uburyo buhambaye bwo guhisha inkomoko y’amafaranga abakagize batunze.

Mu bahwihwiswa ko bari muri ako gatsiko harimo n’umuhungu wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Anthony Tshisekedi.

Akimara kuva mu ndege uyu muhanzi w’imyaka 39 yahise atabwa muri yombi, mbere yo kujyanwa mu biro bishinzwe serivisi z’ubutabera za gasutamo.

Ni ibikorwa by’ubugenzacyaha byateguwe n’Ishami ry’Ubugenzacyaha ry’i Paris rizobereye gukurikirana ibyaha byateguwe, ari na byo Gims akurikiranyweho bifite aho bihuriye no gushinga amasosiyete mpuzamahanga ajyanamo amafaranga y’u Bufaransa kugira ngo abone uburyo anyereza imisoro y’u Bufaransa.

Binavugwa kandi ko mu byo akurikiranyweho harimo gutanga inyemezabwishyu z’impimbano, ndetse akaba atanafite ibisobanuro by’imitungo afite bikekwa ko yabonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bivugwa ko mu bigo bimwitirirwa harimo 5 byahoze bicuruza ibiyobwabwenge mu Bufaransa, ariko bikaza guhindurwamo ibikora ibyaha by’ubucuruzi butazwi.

Izina rya Gims kandi rinavugwa mu ishoramari rikomeye ry’imitungo itimukanwa i Marrakech muri Maroc, ibyo byose bikaba bikorwa muri ayo mafaranga abona mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Bufaransa.

Ikigo Tracfin cyo mu Bufaransa gishinzwe kurwanya iyezandonke n’inyerezwa ry’imitungo, kivuga ko cyatangiye iperereza ryimbitse ryifashisha ikoranabuhanga mu gukusanya amakuru ku bafite ubutunzi babona mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Atunze umudugudu w’inyubako zigezweho 118

Ikiri hejuru y’ibyatumye Gims atangira gukorwaho iperereza ni umutungu utimukanwa w’abaherwe umwanditsweho mu mushinga wiswe ‘Sunset Cillage Private Residence’ watangijwe mu mwaka wa 2025 Gims aho ari we uyoboye ibyo bikorwa.

Uwo mushinga i Marrakech ufite agaciro ka miliyoni zisaga 100 z’Amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 168 z’amafaranga y’u Rwanda, ugizwe n’inzu zihenze 118 zikaba zubatswe hafi y’ikiyaga cy’igikorano kiri ku buso bwa metero kare 3,000.

Iperereza rikomeje rirashaka kugaragaza ihuriro ry’uyu mushinga n’ibyaha by’imari bikorerwa mu ruhererekane rw’ubukungu rukwirakwizwa mu ruhando mpuzamahanga.

Iki cyaha kibonwa nk’igikorwa cyo gufasha, mu buryo ubwo ari bwo bwose, guhisha inkomoko y’umutungo cyangwa inyungu ziturutse ku cyaha bivugwa gihishiriwe n’impande zinyuranye zirimo n’abakomeye.

Iyi nyito isobanura ko iyo umuntu abajijwe cyangwa akatiwe kuri icyo cyaha, ashobora guhanishwa ibihano bikomeye cyane.

Gutabwa muri yombi kwa Gims nk’uko byemezwa n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa, gushobora kugira ingaruka ku bantu bakomeye bakorana ndetse n’imishinga n’ibitaramo no guhanga indirimbo afite muri uyu mwaka wa 2026.

Iki kibazo gishimangira ibyago biri mu guhuza ubwamamare no gukora ibyaha biteguwe byose bikitirirwa imitungo yinjizwa mu muziki. Nanone kandi kinagaragaza uburyo inzego zikwiriye kwibanda ku gukurikirana ishoramari mpuzamahanga ry’ibyamamare ahanini usanga rifitanye n’ikorwa ry’ibyaha by’imari.  

Ku rundi ruhande, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yandikiye u Bufaransa isaba ibisobanuro ku ifungwa rya Maitre Gims utunze Pasiporo ya Dipolomasi yahawe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo mu mwaka wa 2022.

Guverinoma ya Congo yavuze ko iyo pasiporo ari yo imufasha gukora ingendo mpuzamahanga zigamije gukwiza umuco wa RDC n’injyana ya Rumba n’umuziki w’icyo gihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Gims arakekwa mu gatsiko gashyize imbere iyezandonke
Akigera ku Kibuga cy’indege yahise atabwa muri yombi
Bivugwa ko imwe mu mitungo ye idafitiwe ibisobanuro bifatika

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA