Igikombe cy’Amahoro 2022: Uko mikino ibanza  ya ½  yagenze

Igikombe cy’Amahoro 2022: Uko mikino ibanza  ya ½  yagenze

Imvaho Nshya

May 12, 2022

Rayon Sports 0-0 APR FC

AS Kigali 1-0 Police FC

Taliki 18-05-2022

Police FC-AS Kigali (Nyamirambo-15h00)

Taliki 19-05-2022

APR FC-Rayon Sports (Nyamirambo-15h00)

Taliki 11 na 12 Gicurasi 2022 habaye imikino ibanza ya ½ mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2022.

Muri iyi mikino, ikipe ya Rayon Sports yaganyije na APR FC 0-0 naho ikipe ya AS Kigali itsinda Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Hussein Shabani Tshabalala.

Hussein Shabani Tshabalala (hagati) wafashije AS Kigali gutsinda Police FC

Nyuma y’iyi mikino ibanza, taliki 18 na 19 Gicurasi 2022 hateganyijwe imikino yo kwishyura aho ikipe zizitwara neza zizakomeza ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya Police FC izakira AS Kigali kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (15h00). Umukino uzaba taliki 18 Gicurasi 2022.

Undi mukino wo kwishyura wa ½ uzahuza ikipe ya APR FC izaba yakiriye Rayon Sports, uyu mukino nawo uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (15h00).

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA