Ikipe y’Igihugu ya Brazil yatangaje ko ibipimo byagaragaje ko rutahizamu akaba na kapiteni wayo agiye kumara ibyumweru biri hagati ya bibiri na bitatu adakandagira mu kibuga bitewe n’imvune. Bivuze ko atazakina imikino ya gishuti ndetse ashobora no kudakina ibanza y’igikombe cy’Isi iteganyijwe ku wa 13 Kamena 2026.
Ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Brazil (CBF) ryasohoye itangazo rigaragaza ko Neymar yajyanywe kwa muganga gukorerwa ibizamini, nyuma yo kugaragaza ikibazo cy’imvune gikomeje guteza impungenge. Kuri uyu wa Kane ibipimo byasohotse bigaragaza ko uyu mugabo imvune afite ikeneye ibyumweru hagati ya bibiri na bitatu yitabwaho mu rwego rwo kwirinda ko yarushaho gukomera.
Ikipe y’igihugu ya Brazil iteganya gukina imikino ya gishuti mbere yo kujya mu gikombe cy’Isi aho ku wa 31 Gicurasi 2026 izakina na Panama, ndetse no ku wa 6 Kamena 2026 ikazahura na Misiri kandi iyi mikino yombi Neymar ntabwo azayikina ndetse nubanza w’Igikombe cy’Isi bazakina na Morocco ku wa 13 Kamena 2026 mu Mujyi wa New York kuri sitade ya New Jersey mu itsinda C ririmo Maroc, Haiti na Écosse.
Ba rutahizamu isigaranye ni Endrick, Gabriel Martinelli, Igor Thiago, Luiz Henrique, Matheus Cunha, Raphinha, Rayan na Vinícius Júnior. Brésil ni imwe mu makipe aba yitezwe mu Gikombe cy’Isi, dore ko ari yo yacyegukanye inshuro nyinshi, aho yagitwaye inshuro eshanu (1958, 1962, 1970, 1994 no 2002).
Iyi kipe imaze imyaka 24 itegukana iri rushanwa, gusa si ubwa mbere biyibayeho kuko kuva mu 1970 yongeye kugitwara mu 1994, igitwarira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahazongera kubera ikigiye gukinwa. Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, kizatangira ku itariki ya 11 Kamena kugeza kuri 19 Nyakanga 2026.
