Igitaramo cya Israel Mbonyi cyari kubera i Rubavu cyasubitswe
Imyidagaduro

Igitaramo cya Israel Mbonyi cyari kubera i Rubavu cyasubitswe

MUTETERAZINA SHIFAH

December 29, 2025

Itsinda ryateguraga igitaramo cya Israel Mbonyi cyiswe “Icyambu Live Concert” cyari giteganyijwe kubera mu Karere ka Rubavu, ryatangaje ko cyasubitswe.

Ni itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’abagitegura mu gihe haburaga iminsi mike kugira ngo kibe.

Muri iryo tangazo, banditse bati: “Dushingiye ku busabe bwinshi twakiriye no ku rugendo rw’ibitaramo bya Icyambu biri kubera hirya no hino mu Rwanda, twifuza kumenyesha abantu bose ko igitaramo cya Rubavu cyasubitswe, hakazatangazwa indi tariki n’ukwezi mu gihe kiri imbere.”

Muri iryo tangazo, bamaze impungenge  abari baramaze kugura amatike bavuga ko bose bazavugana na bo ku giti cyabo, bagahabwa amahitamo abiri arimo: Gukoresha ayo matike mu bindi bitaramo bya Icyambu biri imbere, cyangwa Gusaba gusubizwa amafaranga yabo.

Abategura icyo gitaramo biseguye ku bakunzi ba Israel Mbonyi babasaba gukomeza kubashyigikira, bashimangira ko bazakomeza kwishimana n’abafana mu bindi bitaramo bya Icyambu biteganyijwe mu gihugu.

Byari biteganyijwe ko icyo gitaramo cyari kuba tariki 01 Mutarama 2025,  kikabera kuri Sitade Umuganda, ndetse kikaba cyari kimwe mu byo ateganya gukorera mu Rwanda hose.

Ibitaramo yise Icyambu bimaze gukundwa no kumenyekana cyane
Igitaramo Icyambu cyagombaga kubera i Rubavu cyasubitsee

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA