Imishinga 5 yahize indi muri Hanga Pitchfest yahembwe miliyoni 110 Frw
Ubukungu

Imishinga 5 yahize indi muri Hanga Pitchfest yahembwe miliyoni 110 Frw

KAYITARE JEAN PAUL

November 14, 2025

Imishinga Itanu y’urubyiruko yahize indi mu irushanwa rya Hanga Pichfest rihuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga itanga ibisubizo mu nzego zitandukanye kandi ikaba yitezweho impinduka, yahembwe miliyoni 110 Frw.

Hanga Pitchfest ni irushanwa ritegurwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP n’abandi bafatanyabikorwa.

Abahanze imishinga itanu yahize indi banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka basobanura imiterere yayo ndetse n’ibisubizo yiteze gutanga mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete.

Ni igikorwa cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025. Ibirori byo guhemba abafite imishinga myiza muri Hanga Pitchfest 2025 byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo abo muri Guverinoma, abo mu rwego rw’abikorera, urubyiruko n’abanyeshuri bategurirwa kuvamo abahanga udushya bifashishije ikoranabuhanga.

Ikigo cya Re-Banatex cyashinzwe na Jonathan Shauri Kalibatha cyegukanye igihembo nyamukuru cya miliyoni 50 Frw mu Irushanwa rya Hanga Pitchfest 2025.

Iki kigo gifite umushinga wo gukora ibikoresho bitandukanye nk’ibikapu, inkweto n’amatapi bikomotse ku nsina.

Ikigo cya Neem gifasha abantu kumenya uko bahagaze mbere yo kurengwa na diabete n’ubujyanama ku kwivuza kare, cyabaye icya Kabiri gihembwa miliyoni 20 Frw mu gihe umwanya wa Gatatu wegukanywe na Nabsil Grainbank, ifasha abahinzi n’amakoperative kubika neza imbuto no kuzibyaza umusaruro, wahembwe miliyoni 15 Frw.

Umwanya wa Kane watwawe na Ambucycle ifite imbangukiragutabara yifashisha moto mu gutanga ubutabazi bw’ibanze, na ho umushinga wa Gatanu uba Ingoga Technologies, ikoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha serivisi zo kwa muganga. Umushinga wa kane n’uwa gatanu, buri wose wagenewe miliyoni 12.5 Frw.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yijeje ko Leta y’u Rwanda izakomeza gutera inkunga imishinga y’urubyiruko.

Yagize ati: “Inshingano zacu nka Guverinoma ni ugushyiraho uburyo, ibikorwa remezo no gushaka impano zifasha ba rwiyemezamirimo bato kwagura imishinga yabo.

[…] Kuri ba rwiyemezamirimo muri hano, nabonye abanyeshuri benshi kandi nizeye ko amarushanwa ya Hanga Pitch ari kuba, abategurira gukoresha ubwenge bwanyu n’ubumenyi mu gutanga umusanzu wanyu.”

Minisitiri Ingabire yabwiye ba rwiyemezamirimo ko bakwiye kubona amahirwe mu mikorere abandi batinya, bakayibyaza umusaruro.

Ati: “Mwibuke ko imishinga itanu mudahataniye ibihembo, ahubwo muharanira guhindura Afurika mu myaka 10 iri imbere.”

Yavuze kandi ko buri mwaka Hanga Pitchfest igenda iba urubuga rwo guhanga imirimo n’amahirwe.

Yakomeje agira ati: “Ba rwiyemezamirimo bato ntibari gutangira imishinga, twabonye ko bari kurinda ubuzima bw’abantu, bari guharanira ko ifunguro rigera ku meza yacu ndetse bari kwerekana ko guhanga udushya muri Afurika atari imvugo ahubwo ari ibikorwa bifatika.”

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni akaba n’Umuyobozi wa UNDP muri Afurika, Ahunna Eziakonwa, yashimye abamuritse imishinga y’ikoranabuhanga, avuga ko ibyatangiye ari igitekerezo byatangiye gutanga igisubizo kirambye.

Ati: “Buri mwaka ibitekerezo bigenda byaguka. Igihembo mutsindira none ni intangiriro, ibihembo bya nyabyo ni sosiyete mugiye guhindura. Ni ukumenya ko Guverinoma y’u Rwanda, UNDP n’abandi bafatanyabikorwa biteguye kubashyigikira muri uru rugendo.’’

Ahunna yavuze ko Hanga Pitchfest ari urubuga rwiza rwo kwerekana icyo urubyiruko rushoboye binyuze mu guhanga ibisubizo bitandukanye.

Yagize ati: “Kuri batanu bageze mu cyiciro cya nyuma, mwaduteye ishema. Muhagarariye abeza mu bahanze udushya mu Rwanda. Ntimuri mwenyine muri uru rugendo. Nyuma y’imyaka itanu iri rushanwa ritangiye, umusaruro waryo urivugira ndetse si mu nyandiko gusa, ni ibintu biboneka.’’

Ba rwiyemezamirimo 45 ni bo babashije kwemererwa guhatana muri Hanga Pitchfest 2025 ndetse bagera mu mwiherero baherewemo amahugurwa. Muri abo, hatoranyijwemo batanu bafite imishinga ihiga indi.

Amarushanwa ya Hanga Pitchfest yabaye ku nshuro ya Gatanu, yatangijwe mu 2021. Ategurwa hagamijwe gushaka ibisubizo ku bibazo u Rwanda rufite mu nzego zirimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

Ahunna Eziakonwa, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni akaba n’Umuyobozi wa UNDP muri Afurika
Jonathan Shauri Kalibatha, umuyobozi w’Ikigo cya Re-Banatex cyegukanye igihembo nyamukuru cya miliyoni 50 Frw mu Irushanwa rya Hanga Pitchfest 2025
Ahunna Eziakonwa, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni akaba n’Umuyobozi wa UNDP muri Afurika
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA