Ingamba za Guverinoma zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu Kwibuka 32
Politiki

Ingamba za Guverinoma zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu Kwibuka 32

SHEMA IVAN

April 3, 2026

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko mu rwego rwo guhangana n’ingengabitecyerezo ya Jenoside igaragara cyane mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Leta ishyize imbere gahunda yo kwigisha urubyiruko amateka ya nyayo atagoretse.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026.

Abajijwe ku ngamba Guverinoma yafashe zo guhanga n’ingengabitecyerezo ya Jenoside mu gihe habura iminsi mike ngo hatangire icyumweru cy’inyumano n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Nsengiyumva yavuze ko Leta izakomeza kuyirwanya mu buryo bwose bushoboka.

Yashimangiye ko n’ubwo igaragara mu bihugu bituranye n’u Rwanda bitazaruca intege.

Yagize ati: “Mu karere mwarabibonye mu gihugu duturanye aho ubutegetsi bushyigikira ingengabitecyerezo ya Jenoside ku mugaragaro bukanashyiramo imbaraga banayishishikariza abaturage babo ni ikintu gikomeye kandi kibabaje ariko kitaduca intege.

Aho twavuye hari habi kurusha uko biri uyu munsi, uyu munsi dushobora guhagaraga tukaba twamagana n’abo ngabo bafite iyo ngengabitekerezo, tukaba twahangana nabo tukabamagana ku mugaragaro.

Ntwabo dukwiye gutekereza ko hazabura abantu bakigendera muri iyo myumvire ariko Leta izakomeza kuyirwanya mu buryo bwose bushoboka twigisha urubyiruko rwacu amateka nyayo atabogamye kandi atagoretse’’.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko mu mwaka ushize wa 2025, mu icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi rwakiriye dosiye 82 z’abakurikiranyweho ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura no gukurura amacakubiri.

Itegeko ryo mu 2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; kugoreka ukuri kuri jenoside hagamije kuyobya rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri no kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

Rikomeza rivuga ko gupfobya Jenoside bigizwe no kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za jenoside; koroshya uburyo jenoside yakozwemo no kugaragaza imibare itari yo y’abazize Jenoside.

Uhamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside cyangwa kuyihakana kuri buri kimwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yatangajeje ko abazagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batazihanganirwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA