Umuhanzi Israel Mbonyi yagizwe umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ishuri mpuzamahanga ryigisha ibya filime n’ubuhanzi ( Mashariki Arts Academy), akaba ari umwe mu Banyarwanda bane muri 16 bayigize.
Uretse Mbonyi abandi bari muri iyo nama y’ubutegetsi biganjemo abari mu rwego rwa Sinema barimo ibyamamare. Abo barimo Trésor Senga utegura Mashariki African Film Festival, Fabrizio Colombo wo mu gihugu cy’u Butaliyani, Prof. Martin Mhando wo muri Tanzania, Mike Perreault wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Andrew Milner, George Kamanayo.
Harimo kandi Simon Bright, Brad Major wo muri Australia, C.J. Obasi wo muri Nigeria, Jenifer Neza, Brenda Muteteri, Anny Tubbs wo mu Bwongereza, Recheal Wainaina wo muri Kenya, Dr. Zhang Yong na Geraldine Le Chene.
Umuyobozi Mukuru wa Mashariki African Film Festival, Trésor Senga, yabwiye itangazamakuru ko abagize aka kanama batoranyijwe hashingiwe ku bumenyi n’ubunararibonye bafite mu bijyanye n’inganda ndangamuco. Yavuze ko guhitamo Mbonyi babonye yagira uruhare nk’umunyamuziki rwafasha guteza imbere sinema binyuze mu bujyanama no kwifashisha umuziki mu bijyanye no gukora filimi.
Yagize ati: “Twamutoranyije nk’umunyamuziki ukomeye ushobora kugira icyo afasha muri sinema. Ashobora kudufasha mu gukora ibijyanye n’amajwi yifashishwa muri filimi ‘soundtracks’ igihe bikenewe, ariko kandi akanatanga ubujyanama mu bikorwa byo ku rwego rwo hejuru.”
Ubusanzwe, gutoranya abagize Inama y’Ubuyobozi ba Mashariki Arts Academy bishingira ku bumenyi n’ubunararibonye bafite, cyane cyane mu buhanzi, hamwe n’uburyo bwo gushyigikira icyerekezo cy’ikigo.
