Itorero Eglise Evangelique Des Amis Rwanda (EEAR) ryatashye ibikorwa by’iterambere byubatswe mu Karere ka Kicukiro birimo amashuri, inzu y’ubucuruzi n’urusengero byatwaye arenga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibyo bikorwa biri mu Murenge wa Kagarama byatashwe ku wa 29 Werurwe 2026, hanakorwa umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’abayobozi bashya b’iryo n’abacyuye igihe. Abayobozi ba E.E.A.R bagaragaza ko ibyo bikorwa bije kunganira ibyo basanzwe bakora bifasha abaturage mu iterambere n’imibereho myiza birimo kubakira abatishoboye, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, gufasha impunzi, ibikorwa by’isanamitima n’ibindi.
Umuvugizi Mukuru mushya w’iryo torero, Rev. Past. Nsekanabo Jean Paul avuga ko aje gutera ikirenge mu cy’abamubanjirije kandi bazakomeza gufatanya n’inzego za Leta mu bikorwa by’iterambere ari na ko badahwema kwigisha ubutumwa bwiza buhindura imitima ya benshi.
Yagize ati: “Tuzashyira imbaraga mu kwita ku batishoboye, twishyurira abantu mituweli, tuzafatanya na Leta kwigisha abantu uburyo bwo kwiteza imbere tubafasha gukora imishinga iciriritse. Si ibyo gusa kuko hanze y’ubutumwa dusanzwe dukora ibikorwa byo kubaka amahoro, gukemura amakimbirane, guhuza abagiranye ibibazo n’ibindi.”
Itorero E.E.A.R rifite abantu ryahaye akazi barenga 500 n’ibigo by’amashuri birenga 13 birimo ay’inshuke, abanza n’ayisumbuye. Umuvugizi Mukuru waryo ucyuye igihe, Rev. Past Mupenda Alone yishimira ko mu myaka 10 amaze ariyoboye asize hari aho arigejeje mu buryo bw’ijambo ry’Imana, iterambere ry’ibifatika, mu bwenge no gufasha abantu.
Bamwe mu bishyuriwe amashuri n’abatujwe heza n’iryo torero bashima ko ryabahinduriye ubuzima bakaba babayeho neza. Ishimwe Eric ugeze mu mwaka wa gatanu w’ayisumbuye yagize ati: ”Nta bushozi mu rugo bari bafite bwo kunyishyurira amafaranga ibihumbi 200 y’u Rwanda ku gihembwe ariko ubu urusengero ruramfasha niga Software Development kandi ninsoza kwiga nanjye hari abo nzafasha.”
Kabibi Makurata wishyuriwe abana amashuri akanagurirwa inzu i Karembure mu Mujyi wa Kigali, na we yagize ati: ”Nari mfite abana ndera babiri n’uwanjye barabishyurira. Nahoraga nzererera ncumbika ariko igihe kigeze banguriye inzu ubu ndatuye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bushima uruhare rwa E.E.A.R mu bikorwa bikorwa bishyigikira ubuzima, uburezi n’ibindi, bugasaba ko bakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza bwunga ubumwe bw’Abanyarwanda kandi bakanajyanisha n’icyerekezo cy’Igihugu. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije, Huss Monique yasabye ubuyobozi bushya gukomeza kuvuga ubutumwa butanga impinduka, gukomeza gufasha no kongera imbaraga mu bikorwa Igihugu gishyize imbere.
Yagize ati: ”Turizera ko ubutumwa bwiza nibutanga impinduka nziza tuzashyira mu bikorwa gahunda za Leta zirimo gukomeza kubungabunga no kunga ubumwe bw’Abanyarwanda, tukazakomeza kugira abaturage bashyize imbere iterambere kugira ngo twubake u Rwanda twifuza.”
Leta y’u Rwanda ibona amadini n’amatorero nk’abafatanyabikorwa bagira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu, haba mu mibereho myiza y’abaturage, mu bukungu, mu isanamitima no mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Ku wa 25 Werurwe 2026, ubwo Perezida Paul Kagame yari yahuye n’Abayisilamu bo mu Rwanda, yagaragaje ko Leta yashyizeho uburyo bwo kugenzura imikorere y’amadini n’amatorero mu rwego rwo kunoza imikorere yayo no kwirinda bamwe mu batekamitwe bayihishamo bagamije kwiba.



