Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo guhangana n’ingaruka z’ibiza byatewe n’inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura idasanzwe yiswe Hurricane Melissa, hamaze kongera kubakwa inzu 62 mu zari zarasenywe n’ibiza.
Nanone kandi mu bindi byongeye kubakwa harimo ibyumba by’ishuri ndetse no kuvugurura inzu icumbikira abana bafite ubumuga.
Ibyongeye gusanwa ku bufatanye n’ingabo za Jamaica, biri mu byasenywe n’ibiza byibasiye Jamaica nk’Igihugu giherereye mu Nyanja ya Atalantika hagati y’itariki 21 Ukwakira n’iya 4 Ugushyingo 2025, bikaba ari byo biza byatejwe n’imvura ikabije ivanze n’inkubi y’umuyaga bya kabiri bibaye muri icyo gice guhera mu mwaka wa 1935.
Ibyo biza byatewe n’umuyaga ufite umuvuduko wa kilometero 464 ku isaha (464km/h) wari uvanze n’imvura idasanzwe n’inkuba byangije ibikorwa remezo byose byari ku butumburuke bwa metero zirenga 200.
Itsinda ry’abubatsi bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) ryageze kuri icyo kirwa muri Mutarama 2026, muri iki gihe cy’amezi abiri bakaba bashimirwa ko bakomeje guhesha ishema u Rwanda mu bikorwa by’ubutabazi.
Iyi gahunda y’ubufatanye ishimirwa ko yagize uruhare rukomeye mu kongera kwiyubaka no kwikura mu ngorane z’ibiza ku baturage byagizeho ingaruka.
Byagarutsweho ubwo Umujyanama wa Ambasaderi Uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye akaba n’Uhagarariye inyungu za gusirikare z’u Rwanda muri Jamaica, Col Deo Mutabazi, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’itsinda ry’abasirikare b’abubatsi boherejwe muri icyo gihugu Col Moses Kayigamba, basuraga Umugaba Mukuru w’Ingabo wa Jamaica Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, ku birindiro bikuru biherereye i Kingston.
Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwohereje itsinda ry’abasirikare ngo batange ubufasha ku baturage ba Jamaica nyuma y’inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura nyinshi yateje umwuzure wiswe Hurricane Melissa.
Col Deo Mutabazi yamushyikirije ubutumwa bwaturutse ku Mugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga washimiye ubutwererane bukomeye bukomeje kurangwa hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Jamaica.
Muri ubwo butumwa Gen Muganga yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gushyigikira umubano warwo na Jamaica kandi rwiteguye gukorana na yo no mu zindi nzego z’iterambere.


