Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) kigaragaza ko kanseri y’inkondo y’umura ari imwe mu zibasiye abagore cyane aho abagera kuri 700 mu Rwanda bandura buri mwaka ariko mu gihe yasuzumwe kare ishobora kuvurwa igakira.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2025, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura.
Ukaba ari umunsi wanahujwe no gutangira ubukangurambaga bugamije kurandura kanseri y’inkondo y’umura, watangirijwe ku Kigo Nderabuzima cya COR-UNUM mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Umukozi wa RBC mu Ishami rishinzwe Kurwanya Indwara Zitandura, Dr. Francois Uwinkindi avuga ko kugira ngo umuntu agere ku rwego rwo kurwara kanseri y’inkondo y’umura biterwa nuko aba atisuzumishije kare.
Avuga ko kugeza ubu hari ubuhamya bw’abantu bayirwaye kandi bagakora ariko byagizwemo uruhare cyane no kuba barisuzumishije kare.
Ati: “Kuyirwara ni uko uba utarisuzumishije hakiri kare, abantu nibaze tubavure nibasanga bafite ibimenyetso tubavure ndetse nidusanga bararwaye bahabwe ubuvuzi bwihariye kandi bashobora no kuvurwa bagakira.”
Yongeyeho ko amavuriro n’ibigo nderabuzima bifite ubushobozi bwo kuvura kanseri y’inkondo y’umura kandi abantu bose bemerewe kwivuza kuko ubu n’umuntu ufite mituweli yemerewe kuyivuza.
Umukozi mu kigo gishinzwe indwara zitandura (Rwanda Non-Communicable Diseases), Nzabonankira Eloge akaba n’umwe mu bahugura abandi mu bijyanye no kuvura, gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura na kanseri y’amabere avuga ko nubwo kanseri y’inkondo y’umura ikingirwa ariko uwakingiwe nawe ashobora kuyirwara.
Icyakora kuba umuntu yarakingiwe bigabanya amahirwe yo kuzahazwa nayo ndetse bikanayigabanyiriza ubukana.
Asobanura ko no kugira virusi itera kanseri y’inkondo y’umura, (HPV) bidasobanuye ko umuntu arwaye iyo kanseri, kuko nyuma ya virusi habaho gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura nyirizana n’ibimenyetso byayo kandi bishobora kuvurwa bigakira.
Yagize ati:” Igihe yamenye ko afite iyo virusi habaho gusuzuma nyirizina ku nkondo y’umura kugira ngo tumenye ko ako kavirusi katatangiye kugaragaza ibimenyetso bibanziriza kanseri y’inkondo y’umura; ibyo bimenyetso ni nabyo bivurwa uyu munsi ku bitaro, ku bigo nderabuzima.”
Nzabonankira akomeza avuga ko ku muntu ufite abasirikare bahagije b’umubiri, utarwaye indwara zidakira zituma bagabanyuka, cyangwa ngo abe ari umwe mu basambana n’abantu benshi ako kavirusi iyo kagaragaye yitabwaho igihe runaka kakazikiza.
Ni mu gihe uwavuwe bya bimenyetso bibanziriza kanseri y’inkondo y’umura asabwa igihe cy’ukwezi n’igice ngo abanze akire akongera kwisuzumisha nyuma y’umwaka hakarebwa niba bya bimenyetso byarakize burundu.
Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya baje kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura ku kigo nderabuzima cya COR-UNUM bavuga ko babwiwe n’Abajyanama b’ubuzima akamaro ko kwisuzumisha bigatuma bafata umwanzuro.
Kayitesi Solange ufite imyaka 37 yagize ati:” Najyaga numva bavuga ngo kanseri y’inkondo y’umura nkumva itandeba ariko nyuma yuko Umujyanama w’Ubuzima wacu ansobanuriye akambwira ko ari indwara nanjye narwara byatumye mfata umwanzuro wo kwisuzumisha.”
Nyirahabimana Venantie na we ati:” Ntawamenya wasanga nanjye nyirwaye ntabizi ni yo mpamvu naje kugira ngo bansuzume.”
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ifite gahunda yo kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda, bitarenze umwaka wa 2027, mbereho imyaka itatu kuri gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryihaye.
