Mu mvura nyinshi yagwaga, inkubi y’umuyaga yasambuye inyubako 5 z’ubucuruzi muri santere y’ubucuruzi ya Shyembe, Akagari ka Shyembe, Umurenge wa Murambi, Akarere ka Karongi, inagusha amapoto 2 y’amashanyarazi afunga umuhanda.
Yaguye mu masaha y’umugoroba nk’uko umwe mu bacururiza kuri iyi santere y’ubucuruzi yabitangarije Imvaho Nshya, ahari impungenge ko aya mapoto yaguye yashoboraga guteza impanuka, icyakora yaje gukurwaho ku bufatanye na REG, igisigaye kikaba kuzongera kuyashinga.
Ati: “Hari mu mvura nyinshi turi mu kazi ducuruza, umuyaga mwinshi uzamo tubona ibisenge by’inyubako z’ubucuruzi bitangiye gusambuka, ibicuruzwa binyagirwa ubwoba buradutaha kuko twabonaga ari umuyaga udasanzwe, dukeka ko hafi ya zose zasambuka.”
Yakomeje agira ati: “Ubwo n’amapoto 2 y’amashanyarazi yahise agwa afunga umuhanda ugana ku bitaro bya Kirinda bibuza imodoka zavagayo n’izajyagayo kugenda, ku bw’amahirwe ntihagira umuntu byose bigira icyo bitwara.”
Mugenzi we wabwiye Imvaho Nshya ko inzu ye iri mu zasambutse,na we yagize ati’’ Byaduhaye isomo ryo gusubira ku nyubako zacu tukongera kuzirika ibisenge neza tukanagenzura ko byose bikomeye, kuko hano inyubako nyinshi nta bwishingizi zifite, igihe zasambuka ari nyinshi twahomba cyane kuko n’ubu tutagize igihombo gito.’’
Bavuze ko nubwo aya mapoto 2 yaguye ntacyo yatwaye ku muriro kuko utagiye, ariko ko basaba REG kongera kuyasubizaho bidatinze kuko aho yari ari hasigaye icyuho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi Kuzabaganwa Vedaste, avuga ko izo nzu ba nyirazo bashakishije uburyo bahita basubizaho ayo mabati byihuse, hanashakishwa uburyo aya mapoto akurwa mu muhanda.
Ati: “Twakoze ibishoboka byose amapoto akurwa mu muhanda kuko yari yawufunze. Ntabwo arongera gushingwa ariko ntazatinda. Inyubako zasambutse ba nyirazo bari gushaka uburyo basubizaho amabati. Nta bindi byinshi uyu muyaga wangije, nta n’uwagize icyo aba.”
Yongeyeho ati: “Turasaba abaturage n’abafite inyubako z’ubucuruzi kugenzura ibisenge, ibitaziritse neza bakabizirika, kuko ibi bihe byabaye nk’ibidasanzwe ku mvura nyinshi inateza ibiza bizanwa cyane cyane n’uyu muyaga mwinshi. Babyihutire kugira ngo hatagira izindi nzu ziguruka igihe nanone haba haje umuyaga nk’uyu cyangwa uwurenze.”