Abakoresha umuhanda wa kaburimbo wa Kilometero 14.5 wa Kibuye-Kiziba mu Karere ka Karongi, bavuga ko ikorwa ryawo ryabakuye mu bwigunge kuko ryoroheje ubuhahirane rikanakurura ishoramari muri ako gace.
Ni umuhanda watangiye kubakwa mu mwaka wa 2024 wuzuye utwaye miliyari zisaga 17 z’amafaranga y’u Rwanda, uturuka mu Mujyi wa Kibuye ukagera ku Nkambi ya Kiziba, wakozwe na Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo babinyujije muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), mu mushinga wayo ‘Jya Mbere’.
Abawukoresha bavuga ko mbere y’uko ukorwa wari mubi cyane, kuko uretse kuba warabagamo ibinogo, wanakundaga gutengukiramo inkangu, ku buryo batoroherwaga no kuwukoreramo ingendo ariko kuri ubu ni igisubizo cy’imihahirane.
Ingabire Josephine yagize ati: “Nka kimwe cya kabiri cy’urugendo cyaragabanyutse, ubu iminota mirongo itatu irahagije ngo ube uhageze nyamara mbere kubera umuhanda mubi ntibyajyaga munsi y’isaha. Utarakorwa byari hagati y’amafaranga y’u Rwanda 2500 na 3000 kuri moto ariko ubu ni 1500 ukoresheje moto, byaradufashije cyane kuko tujyanayo ibyo gucuruza n’impunzi zikaza kuduhahira ku buryo bworoshye.
Mukamfizi Sarah ati: “Uyu muhanda wadufashije guhahirana cyane, twabyungukiyemo kuko ubu impunzi ziza kuturangurira ibicuruzwa nta mbogamizi z’umuhanda. Urebye mbere ukuntu wari umeze ntabwo wamenya ko ari hano, harimo icyondo kinshi, ibinogo byatumaga imodoka zitagenda neza, yewe abawutekerejeho turabashimiye.”
Impunzi n’abakorera mu nkambi ya Kiziba na bo bemeza ko byari bigoye gukoresha uyu muhanda.
Imanirumva Bonaventure, uhagarariye Ikigo nderabuzima cya Kiziba avuga ko uyu muhanda wabafashije kuko kubera umuhanda mubi abarwayi bageraga ku bitaro banegekaye ndetse n’imodoka bakoresha zarangirikaga cyane.
Ati: “Umuhanda waradufashije, iyo dukeneye kohereza umurwayi ku bitaro birihuta cyane kuko mu minota makumyabiri aba agezeyo nyamara mbere byari nk’isaha, ikindi kandi umurwayi agerayo atanegekaye kuko nta binogo n’imikuku bikiri mu muhanda nka mbere.”
Nyirarukundo Aline ucumbitse mu nkambi ya Kiziba yagize ati: “Ingendo zarihuse cyane kuko ubu ufite 1 500 Frw ujya mu mujyi ukarangura ubundi ukabiha igare rikabizana. Mbere iyo imvura yagwaga ntabwo moto zakoraga muri uyu muhanda ariko kuri ubu ntabwo wabura moto. Turashima ubuyobozi bwiza bwawutugejejeho.”
Umuyobozi w’umushinga ‘Jya Mbere’ ukorera muri MINEMA, Ngoga Frank, avuga ko uyu muhanda wakozwe hagamijwe gufasha Abanyarwanda n’impunzi mu bikorwa byabo bitandukanye ariko hari icyo asaba abaturiye uyu muhanda kugirango urambe.
Ngoga, avuga kandi ko uyu muhanda wakozwe hagamijwe gufasha Abanyarwanda n’impunzi mu bikorwa byabo bitandukanye.
Ati: “Watangiye kubakwa mu 2024, kugira ngo ufashe impunzi n’Abanyarwanda, baba abavuye mu Mirenge itandukanye cyangwa n’Uturere dutandukanye, mu migenderanire, imihahirane no mu kwivuza, ukaba waratwaye asaga miliyari 17 Frw.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerald, avuga ko gukora uyu muhanda byari bikenewe cyane bitewe n’uko wari umeze nabi mbere.
Ati: “Washoboraga kuba wahagenda isaha irenga kubera ko ari mu misozi, hari ahantu habi h’amabuye hatagendeka. Ubu rero ni iminota 20, kuva Karongi ugera Kiziba ni nk’ako kanya. Byoroheje urujya n’uruza rw’abantu, ari impunzi ari n’Abanyarwanda, bikaba bifasha ubucuruzi.
Ikintu cyari kinakomeye byatezaga ingorane ku buzima bw’abaturage, kuko abagore batwite kugira ngo bagere ku Bitaro bya Kibuye byari ingorane kubera imbangukiragutabara yagendaga ibacunda. Byarafashije ku buryo ubu nta ngorane y’abapfa babyara.”
Umuhanda wa Kibuye – Kiziba uhuza abaturage bo mu Mirenge ya Bwishyura, Rwankuba na Gitesi hamwe n’impunzi zirenga ibihumbi 14 zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba.










