Keith Urban yahishuye aho akura imbaraga zo kwitwara neza ku rubyiniro

Keith Urban yahishuye aho akura imbaraga zo kwitwara neza ku rubyiniro

MUTETERAZINA SHIFAH

May 8, 2024

Umuhanzi w’injyana ya Country, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi wa gitari ukomoka muri Amerika Keith Leonel Urban, yatangaje aho akura imbaraga zo kwitwara neza ku rubyiniro mu bitaramo yitabira bigatuma ababyitabiriye banyurwa.

Uyu muhanzi avuga ko imbaraga zo kwitwara neza ku rubyiniro azikura mu kureba umugore we bamaranye hafi imyaka 18.

Ati: “Niba ubonye Nicole Kidman mu gitaramo cyanjye, uzamenye ko ngiye gukora ibitangaza, nkimukubita amaso numva ikibatsi cy’imbaraga cyiyongera muri njye, mba ngerageza gutuma anezerwa no kumwemeza ko mu bahanzi ari njye urenze.”

Yavuze ubwo hari hashize umunsi umwe we n’umufasha we bitabiriye ibirori byo kumurika imideli bihuriramo ibyamamare bitandukanye  ku Isi bizwi nka Met Gala, byabaye tariki 06 Gicurasi 2024 ku nshuro ya 52.

Ubwo aba bombi bafatanyaga ifoto n’abakobwa babo babiri muri Met Gala 2024, Keith yatangaje ko yita ku muryango we kugira ngo atere ishema Se umubyara witabye Imana mu Kuboza 2015.

Yagize ati “Numva ari umwenda mfite kwita ku muryango wanjye kuko ni bwo buryo bumwe mfite bwo gutera ishema Papa wanjye, kandi ndatekereza ataranagenda yari afite ishema, nubwo atakiriho numva ngomba guhora mushimisha nita ku muryango wanjye kuko ari rwo rugero rwiza yansigiye.”

Nubwo bimeze bityo ariko umufasha we Nicole Kidman yubaha umugabo we cyane ku buryo ababibona babyitiranya no kumutinya, gusa yumvikana kenshi mu biganiro avuga ko umugabo we ariwe mahoro ye nta kuntu yatinyuka guhungabanya amahoro ye.

Agaruka ku bitaramo ateganya gukorera mu Mujyi wa Las Vegas, Keith avuga ko nubwo inyubako bizaberamo kuyubakamo urubyiniro bigoye, ariko yizeye ko bizaba byiza kuko umugore we azitabira kandi ni we mbaraga ze.

Ati: “Uyu Mujyi ni munini urimo abantu batandukanye kandi b’abanyabirori, ikibazo mbona ni kimwe inyubako tuzakoreramo ifite ubunini butangaje ku buryo habura ibyumweru bibiri gusa, abatwubakira urubyiniro bakaba batararangiza, ariko ndimo kugerageza ko byarangira, ikindi gushimisha abantu bazaba bayuzuye ntibyoroshye, ariko kuko Nicole Kidman azaba ahari ndabizi nzatuma bagera mu bicu, kubera umunezero no kwizihirwa ubundi hake umuriro. Icyo nababwira ntihagire utegenya kuzabura.”

Keith Lionel Urban uzwi nka Keith Urban, yashyingiranywe na Nicole Kidman mu 2006, bafitanye abana babiri ba b’abakobwa Faith na Sunday, bakaba bateganya kwizihiza imyaka 18 bamaze babanye mu kwezi gutaha.

Biteganyijwe ko Keith azatumirwa mu bitaramo bizabera mu mujyi wa Bleu Live Theatre bizabera mu nyubako ya Fontaine bleau tariki 4, 5, 9, 11, na 12 Ukwakira 2024, n’ibindi bizaba tariki 14, 15, 19, 21, na 22 Gashyantare 2025.

Keith Urban azwi cyane mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo Somebody kike you, Go home W U, Straight line, I told you so n’izindi.

Keith Urban n’umugore we mu birori bya Met gala 2024

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA