Gushyigikira umukobwa ni ugufasha Igihugu mu iterambere – Apostle Mignonne
Amakuru

Gushyigikira umukobwa ni ugufasha Igihugu mu iterambere – Apostle Mignonne

MUTETERAZINA SHIFAH

July 25, 2026

Apostle Mignonne Kabera Umushumba Mukuru akaba n’uwashinze Noble Family Church avuga ko gufasha umwana w’umukobwa atari inshingano z’umuryango we gusa, ahubwo ari iza buri wese, kuko iyo afashijwe aba afite amahirwe yo gukura neza, bikabyara umuryango utekanye, na wo ukagira uruhare mu kubaka Igihugu gifite abaturage bazima.

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2026, ubwo hatangizwaga gahunda y’ingando z’urubyiruko zitegurwa n’Akarere ka Gasabo mu gihe cy’ibiruhuko. Muri uwo muhango, Noble Family Church yatanze ibikoresho by’isuku bigenewe abakobwa, mu rwego rwo kubafasha kwitabira itorero bafite ibyangombwa by’ibanze no kubarinda ibishuko bishobora guterwa no kubura ibyo bakeneye.

Apostle Mignonne yavuze ko nk’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gasabo, bafite inshingano zo gushyigikira gahunda zigamije kubaka Igihugu no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Yasobanuye ko iki gikorwa kigamije gushyigikira gahunda y’Igihugu y’itorero no gushyira mu bikorwa ihame ry’itorero ryo guhuza ukwizera n’ibikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Yagize ati: “Twifuzaga ko abana b’abakobwa bajya mu itorero bafite ibikoresho byose by’isuku bibafasha kwiyitaho. Twageze ku bigo 15 byo mu Karere ka Gasabo, aho hari abakobwa barenga 1 800, ariko dutegura ibikoresho bihagije ku bakobwa 2 000.”

Ibyo bikoresho birimo impapuro z’isuku z’abagore (cotex), amasabune, amavuta yo kwisiga n’impapuro zo kwisukura mu bwiherero (toilet paper). Icyakora, yavuze ko batatekereje ku bakobwa bonyine, kuko amasabune n’impapuro zo mu bwiherero bikoreshwa n’abahungu n’abakobwa bose.

Yagaragaje ko umwana w’umukobwa akwiriye kurindwa no ndetse agahabwa ibyangombwa by’ibanze, kuko kubibura bishobora kumusunikira mu bishuko bishobora kumwangiriza ubuzima.

Ati: “Gufasha umwana w’umukobwa ni ikintu gikomeye cyane. Ni uwo kurinda kuko uko agenda akura ari uw’agaciro, ni na ko abashaka kumwangiza barushaho kumwegera. Iyo abuze ibyo akeneye bishobora kumusunikira mu bishuko, bityo kumufasha ni uburyo bwo gufasha Igihugu, kuko tuba turinze imbuto zacyo.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mudaheranwa Regis, yashimye uruhare rw’amadini n’amatorero mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Ubufatanye bw’Akarere n’amadini n’amatorero bugira uruhare rukomeye mu guhangana n’ibibazo byugarije umuryango birimo ubusinzi n’ubusambanyi. Bufasha kubaka abaturage bafite ubuzima bwiza n’indangagaciro nziza, cyane ko abantu benshi bagendera ku nyigisho zishingiye ku myemerere.”

Yakomeje avuga ko ubufasha bwa ‘Noble Family Church’ butarangiriye kuri iki gikorwa gusa, kuko no mu mwaka wa 2025 iri torero ryatanze inkunga ya hafi miliyoni 16 Frw yakoreshejwe mu bikorwa by’isuku rusange mu Karere ka Gasabo.

Ibi bikoresho bitanzwe mu gihe Noble Family Church iri kwitegura igitaramo ngarukamwaka cyiswe “All Women Together”, kizaba kuva ku wa 11 kugeza ku wa 15 Kanama 2026 muri BK Arena. Biteganyijwe ko kizahuza abagore baturutse hirya no hino mu gihugu, bakigishwa Ijambo ry’Imana, banahabwa amasomo ajyanye no kwiteza imbere no gukora ibikorwa bibafasha kuzamura imibereho yabo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis
Apostle Mignonne yasabye buri wese gushyigikira abana b’abakobwa mu iterambere

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA