Kigali: Polisi yafashe 11 bakekwaho ubujura bakoreraga ‘kwa Mutangana’ i Nyabugogo
umutekano

Kigali: Polisi yafashe 11 bakekwaho ubujura bakoreraga ‘kwa Mutangana’ i Nyabugogo

Imvaho Nshya

April 1, 2026

Nyuma yaho abaturage bakorera ibikorwa bitandukanye mu gace ka Nyabugogo bagaragaje ko hari abajura babatega mu masaha ya nijoro bakabambura ibyo bafite cyane cyane amatelefone, Polisi yaje kubikurikirana kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mata 2026, Polisi ikaba yafashe abantu 11 bakekwaho ubwo bujura.

Ni ubujura bwakorerwaga abacururiza mu isoko ry’ahazwi nko kwa Mutangana bibwa bimwe mu bicuruzwa byabo no kwiba abakiriya baza kuhahahira. Ni igikorwa cyakozwe na Polisi ikorera Nyabugogo ifatanije n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima yakoze operasiyo yo gufata abakekwaho kwiba abaturage hafatwa 11, bafatirwa mu Midugudu y’Ubucuruzi, Intiganda, n’Indamutsa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yavuze ko polisi itazahwema gufata abajura biba imitungo y’abaturage, bakagira uruhare mu kudindiza iterambere no kubangamira imibereho myiza byabo. Abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima, operasiyo yo gufata abandi bakoranaga na yo irakomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa CIP Wellars Gahonzire yihanije abantu bumva ko bazatungwa no kwiba imitungo y’abaturage kubireka. Polisi kandi irizeza umutekano usesuye abantu bose bagana agace ka Nyabugogo yaba abajya gutega imodoka muri Gare cyangwa abahakorera ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.

CIP Gahonzire ati: “Tuributsa abaturage gukomeza gukorana neza n’inzego z’umutekano cyane cyane gutanga amakuru ku bo bazi ko ari abajura bagafatwa, ikindi abacuruzi baributswa kwirinda guha icyuho abajura cyane cyane abiyita ‘Abataka’ biba abakiriya bagana isoko ryo kwa Mutangana bitwaje gushakira abakiriya abacuruzi.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA