Ubuyobozi bwa Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, bwatangaje ko iyi Korali iri mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ikora umurimo w’Imana.
Ni urugendo buvuga ko bwahuriyemo n’ibizazane birimo gukora impanuka yahitanye bamwe mu baririmbyi bayo, abandi ibagasigira ibikomere byo ku mubiri ariko ntibava mu murimo w’ivugabutumwa.
Manzi Nelson, umwe mu bayobozi ba Korali Ambassador of Christ, yahamirije Imvaho Nshya ko bakomeje ibikorwa bibanziriza ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30.
Yagize ati: “Twasuye Ikigo Ngororamuco cya Iwawa, dusura icya Gitagata hari ibindi bikorwa bizakurikiraho mbere yuko itariki 23 Kanama 2026 zigera, kugira ngo twizihize isabukuru y’imyaka 30 tumaze dukora umurimo w’Imana.”
Mu bikorwa bijyanye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30, ku wa Gatandatu tariki 21 Werurwe, Korali Ambassadors of Christ yataramiye abagore n’abana bagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata ndetse inabaha bimwe mu bikoresho birimo ibyifashishwa mu budozi, bibiliya n’ibindi.
Mukahigiro Audence ugororerwa i Gitagata avuga ko yishimiye Korali Ambassadors kandi ko banyuzwe n’indirimbo zayo.
Ati: “Baturirimbiye indirimbo twakuze twumva kandi ikiruta ikindi nuko nabonye Sanyu imbonankubone. Byari umunsi w’umunezero kuri twe kandi rwose batubabarire bazagaruke kuko imvura yaturogoye ituma tutaryoherwa.”
Bakamuhoza Dative na we avuga ko yishimiye Korali Ambassadors of Christ ariko asaba ko n’andi makorali cyangwa abahanzi baririmba Indirimbo zihimbaza Imana bajya baza kubataramira.
Uwingabire Pamela wagororewe i Gitagata mu mwaka wa 2022 ubwo yari afite imyaka 22, yatanze ubuhamya avuga ko yamaze umwaka agororwa akahava yize umwuga w’ubudozi.
Ati: “Nahamaze umwaka wose ariko mpagera numvaga ndengana ariko uko iminsi ishira numva ndakize. Mu myaka 4 ishize mpavuye, nashoboye gukora, ubu ndi umudozi uzwi kandi kumenyekana kwanjye kwaturutse hano. Ndi umumama wiyubashye aho nkorera Kicukiro, Kanombe, Busanza bambera ubuhamya.”
Yasabye abagororerwa mu Kigo cya Gitagata kuzirinda ingeso mbi nibagera hanze. Abatarahinduka na bo abasaba guhinduka gake gake kandi ngo uko igihe gishira bazagenda bahinduka.
Pamela abagira inama kujya batanga ubuhamya bw’uko bavuye mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata kandi bazaharanire guhindura abandi.
Pasiteri Ruzibiza Viateur, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, avuga ko bazakomeza ubuvugizi kuko icyo bifuza ari uko uwari Sauli yahinduka Paulo.
Asobanura ko Sauli uvugwa muri Bibiliya ari ikigereranyo cy’umuntu wari umeze nabi ariko ahuye n’ijambo ry’Imana arakira. Yongeraho ati: “Ijambo ry’Imana, ni umuti w’umutima.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Igororamuco (NRS), Fred Mufulukye, yavuze ko mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata hagororerwa abagore n’abana bagera kuri 597 kandi ko bakomeje kugororwa neza kugira ngo bazatahe bafite icyo bize kizabafasha kwiteza imbere ubwabo ndetse n’igihugu.
Manzi avuga ko mu rugendo rw’imyaka 30 Korali Ambassadors of Christ yahuriyemo n’ibizazane byinshi mu ivugabutumwa. Ahamya ko icyamenyekanye cyane ari impanuka abaririmbyi bakoze ubwo bavaga mu ivugabutumwa mu gihugu cya Tanzania.
Ati: “Twigeze kugira ibyago dutakaza bagenzi bacu mu mpanuka twagize turi mu ivugabutumwa nabwo turimo kugenda, twavaga muri Tanzania hagira bamwe muri twebwe babura ubuzima ndetse hagira n’abandi bakomereka ariko turacyakomeje umurimo, nubwo bagize icyo kibazo cy’ingingo zabo biturutse ku mpanuka twagize.”
Icyakoze bashima Imana ko hari abarokotse impanuka bakaba bakiri mu murimo w’Imana. Isabukuru y’imyaka 30 Korali Ambassadors of Christ imaze, Manzi avuga ko irimo gutegurwa ku buryo budasanzwe bitewe n’uko ari igikorwa kidasanzwe kandi abagize umuryango mugari wa Korali bifuza kugeraho.
Ati: “Urugendo rwabaye rurerure, amateka ni menshi. Ababanye natwe muri uru rugendo na bo bari benshi bifuza ko bazongera kuba turi kumwe, tukavuga uko urugendo rwose rwagenze kandi dushima Imana ko yabanye natwe.
Turimo turategura ibintu byinshi cyane kandi byiza nibwira ko n’abazitabira isabukuru ya korali bazabona ko ari byiza kandi tuzafatanya kunezerwa.”
Korali Ambassadors of Christ yatangijwe mu mwaka wa 1995, itangizwa n’itsinda rito ry’abaririmbyi 25 bari bayobowe na Mbanda Steve wari umuyobozi mukuru wayo.
Korali yatangiriye urugendo rw’ivugabutumwa mu Rwanda nyuma y’ibihe igihugu cyari kivuyemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ihitana abarenga miliyoni. Muri icyo gihe ubutumwa bwa Korali Ambassadors of Christ bwibanze ku gusana imitima ndetse no guteguza kugaruka kwa Yesu Kristo.















Amafoto: Mukunzi Shadrack