Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya ya Ruguru yongeye gutora Kim Jong Un nka Perezida w’icyo gihugu nkuko byemejwe n’igitangazamakuru cya Leta ya Koreya ya Ruguru, KCNA kuri uyu wa Mbere.
Kwemeza Kim Jong Un nka Perezida Inteko Ishinga Amategeko ivuga ko ari ugusubiza ibyifuzo by’abaturage bashaka ko akomeza kuyobora icyo gihugu.
KCNA yatangaje ko iyo Nteko yanatoye Jo Yong-won, umwe mu bantu ba hafi ba Kim, nk’Umuyobozi wa komite ihoraho y’Inteko Ishinga Amategeko; ukaba ari wo mwanya ukomeye kurusha indi mu Nteko.
Ni mu gihe uwari Minisitiri w’Intebe, Pak Thae-song yagumye kuri uwo mwanya na ho Kim Tok-hun, agirwa Minisitiri w’Intebe wa mbere wungirije akaba ari umwanya mushya washyizweho mu nama y’ishyaka riri ku butegetsi (The Workers’ Party of Korea, WPK), iheruka.
Inama yo ku Cyumweru yanaganiriye ku ivugururwa ry’itegeko nshinga rya Koreya ya Ruguru, ingamba zafashwe mu gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka itanu y’iterambere n’ibindi.
Ubusanzwe Koreya ya Ruguru ikora inama y’Inteko Ishinga Amategeko nyuma ya kongere y’ishyaka, hagamijwe gushyiraho amategeko akenewe mu gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe muri iyo kongere.
Mu mpera z’umwaka wa 2011, ni bwo Koreya ya Ruguru yashyizeho Kim Jong Un nk’Umukuru w’Igihugu nyuma y’urupfu rwa se, Kim Jong Il, wapfuye ku wa 17 Ukuboza 2011.
Mu 2012, yakomeje kuyobora ndetse agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo anahabwa inshingano zo kuyobora ishyaka rikomeye riri ku butegetsi bituma agira ububasha busesuye mu nzego zose z’Igihugu.
Nubwo muri Koreya ya Ruguru habaho amatora mu nzego zimwe na zimwe ariko Kim Jong Un ntiyatowe n’abaturage mu buryo busanzwe ahubwo yagiye ashyirwaho n’inzego.