Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yatangaje ko kwemera icyaha no gusaba imbabazi bifasha inzego zose by’umwihariko igihugu, cyane ko gifata abagororwa nk’abana bacyo, kikifuzaho ko na bo bagira uruhare mu gishyira mu bikorwa gahunda y’ubuhuza.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025, ubwo yatangizaga kumugaragaro gahunda y’ubuhuza mu Igororero rya Nyarugenge riherereye mu Murenge wa Mageragere.
Gahunda y’ubuhuza yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RCS), Polisi, ubushinjacyaha n’ubuyobozi bw’Inkiko.
Mukantaganzwa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yavuze ko gahunda y’ubuhuza igamije gutanga ubutabera bwita k’uwakoze icyaha kwikosora cyangwa kwishyura ibyo yononnye.
Yagize ati: “Kwemera icyaha biradufasha twese, cyane ko ubuhuza bureba ibyaha byose. Kugabanya ubucucike si cyo kigenderewe ahubwo ni zimwe mu ngaruka zabyo.”
Ubuhuza bugamije gutanga ubutabera bwihuse, ibindi biza ari ingaruka z’iyo myitwarire. Icyakoze Urukiko rw’Ikirenga ngo rwifuza ko umubare w’abakora ibyaha wagabanuka.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko gahunda y’ubuhuza izakomereza no mu yandi magororero.
Ku ikubitiro kuri uyu wa 13 Ugushyingo, abagororwa bakorewe amasezerano mu ifasi ya Kigali abagera kuri 85 bahise bataha kubera gahunda y’ubuhuza kandi ngo ni igikorwa gikomeje nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa RCS.
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CSP Sengabo Hillary Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko kujya mu Igororero nta shema ririmo agakangurira abantu kwirinda ibyaha ariko banabikora bakemera ko babikoze kandi bakabisabira imbabazi.
“[…] waba wagoganye n’icyaha ugafatwa, ukwiye kwemera icyaha ukagisabira imbabazi kuko twabonye ko bifite inyungu zo kugabanyirizwa ibihano ndetse ibyo wahawe bikaba byanasubikwa, bivuze ngo rero igihe utaruhanyije mu bugenzacyaha, ufite amahirwe yo kutaza mu Igororero, ukumvikana n’uwo wakoreye icyaha bikiri mu bugenzacyaha ukaba wataha utageze mu Igororero.”
Avuga ko abantu bemera gukorana amasezerano n’ubushinjacyaha bashobora guhabwa ibihano biri hagati y’amezi 6 n’imyaka 5, icyo gihe bishobora no gusubikwa bitewe n’impamvu nyoroshyacyaha zagaragajwe.
Ati: “Ushobora gufungwa igihe gito cyangwa ibihano wahawe bigasubikwa cyangwa se ntunaze no mu Igororero, ni cyo twakangurira abantu; kwirinda icyaha ariko waba wanagikoze ukagisabira imbabazi.”
Mucyo Fatia wari warahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ni umwe mu bagororwa 85 bahise bataha binyuze mu buhuza.
Yahamirije Imvaho Nshya ko Urukiko rwamuhanishije igihano cy’umwaka umwe ariko binyuze muri gahunda y’ubuhuza akaba yahawe amezi 9 asubitse ariko kuko yari amaze gufungwa amezi 3, hahise hafatwa icyemezo cy’uko ahita ataha.
Yishimiye gahunda y’ubuhuza kuko itumye yongera gusubira mu muryango we ariko akongeraho iyi gahunda ifasha uwakoze icyaha n’uwagikorewe.
Yagize ati: “Iyo wakoze icyaha ukacyemera ari wowe biragufasha gusohoka ukajya mu bindi wari urimo n’uwakorewe icyaha bikamufasha gutuza mukabana neza.”
Justin Rwabigwi, umwunganizi mu mategeko umaze imyaka 3 muri gahunda y’ubuhuza kuva yatangira, asobanura ko bimwe mu bikurikizwa muri gahunda y’ubuhuza ni uko uwakoze icyaha aba agomba kuba yemera icyaha, kwiyunga no kwemera kugirana amasezerano n’uhagarariye ubushinjacyaha hanyuma amasezerano akigwaho n’urukiko nyuma bakayemeza.
Uwakoze icyaha yemera ibikubiye mu masezerano kuko hari ubwo aba yagabanyirijwe igihano, ashobora kurekurwa cyangwa agakomeza kuryozwa igihano yumvikanye n’uhagarariye ubushinjacyaha gisigaye ku bijyanye n’amasezerano bagiranye.
Akomeza agira ati: “Icyo tubona abenshi bamaze gukorerwa icyaha akaba yibagiwe uwo muntu yashyikirije inzego wenda ashobora kuba ari mu igororero cyangwa muri kasho ibijyanye n’icyaha n’igihano akabyibagirwa ku buryo ubutabera bumuhamagara akavuga ngo nari nzi ko uwo muntu yarekuwe ahubwo igisigaye ni ukumuha imbabazi.”
Kuri we avuga ko gahunda y’ubuhuza yamaze gutanga umusaruro cyane kuko ngo abantu bamaze kurekurwa binyuze muri iyi gahunda kandi bamaze no kwemera ibyaha bararenga ibihumbi 23.
Mu Igororero rya Nyarugenge ricumbikiye abagororwa 10 813 mu gihe 1 315 muri bo ari abagore. Abagera kuri 65% mu bari mu Igororero rya Nyarugenge, bahamijwe ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubujura.
























Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge