Abaturage bagana ikigo nderabuzima cya Rukomo mu Karere ka Nyagatare barishimira ko bizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 32 bashyikirizwa inzu y’ababyeyi y’agaciro ka miliyoni 195 Frw, ikaba izatuma bahabwa serivisi neza, kuko ubusanzwe hari hato ntibakirwe neza, bakavuga ko bigiye gutuma ubuzima bw’ababyeyi n’abana bahavukira bwitabwaho.
Abaturage b’i Rukomo bavuga ko bashima ibikorwa by’iterambere y’imibereho myiza bagezwaho n’ubuyobozi burangajwe imbere na FPR – Inkotanyi bahamya ko babanye mu bihe bigoye by’Urugamba rwo kubohora Igihugu.
Inyubako y’ababyeyi bubakiwe bayifata nk’umusaruro wavuye ku rugamba rwatangiriye muri ibyo bice mu 1990.
Mukiza Ildephonse yagize ati: “Mu myaka ya za 91 na 92 ahavugiraga urusasu ruremereye. Dushimiye Inkotanyi zari ku rugamba ko inyubako nk’iyi igiye kudufasha kugira imibereho myiza ari umusaruro ukomoka ku rugamba zaharwaniye. N’ubundi baza batubwiraga ko ibyiza biri imbere.Uyu munsi rero ni umwanya mwiza wo kwakira iyi nzu y’ababyeyi twishimira intsinzi y’Urugamba rwo kwibohora”
Ubwo bashyikirizwaga iyi nyubako ku wa 4 Nyakanga 2026, bagaragaje ko ije ari igisubizo ku bagana iri vuriro aho bahuraga n’ibibazo bikomeye birimo kwakirirwa mu nzu nto cyane, bikiyongeraho umubare munini w’abagana iryo vuriro, bigatuma ababyeyi babiri barashoboraga kwakirirwa ku gitanda kimwe.
Mukeshimana Yuniya umwe mu babyeyi babyariye muri iri vuriro avuga ko kuri ubu bafite amashimwe kubera serivisi nziza bari guhabwa.
Ati: “Twishimiye kubakirwa iyi nyubako yatumye turi guhabwa serivisi nziza. Ubundi twabyiganiraga ahantu hato ariko ubu ibintu bimeze neza cyane, umubyeyi aba afite aho yakirirwa akagira aho abyarira ndetse n’aho aruhukira nyuma yo kubyara. Twishimiye ibi byiza tugezwaho.
Kubwimana Celestin na we yagize ati: “Ni ukuri njyewe sinabona uko mvuga ibitangaza turi kubona mu majyambere y’iki Gihugu. Umugore wanjye yabyariye abana babiri hano mu bihe navuga ko umubyeyi yabaga atari ahantu haboneye, kuko hari hafunganye kugira ngo umugabo amenye uko umugore we ameze, ni inkuru yabarirwaga, kuko utari kubona uko umugeraho abantu bacucitse.”
Uyu muturage yongeraho ko ubu nta muntu ushobora kwiganyira kuza kubyarira kuri iryo vuriro kuko umunsi ku munsi haboneka ibisubizo byo kunoza servisi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Murekatete Juliet, yavuze ko gushyigikira imitangire ya serivisi nziza, mu rwego rw’ubuzima harimo no kongera ibikorwa remezo bifasha muri gahunda za buri munsi.
Yasabye abaturage kubahiriza gahunda z’ubuzima bakabyaza umusaruro ibikorwa remezo nk’ibi bagezwaho ndetse banabibungabunga.
Yagize ati: “Inyubako yaje ikenewe cyane aho yabaye igisubizo ku baturage. Abaturage barasabwa rero kuyibyaza umusaruro bakubahiriza gahunda zo kubyarira kwa muganga, gutanga ubwisungane mu kwivuza, gusuzumisha inda inshuro ziteganyijwe kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze, kuko ubu nta rwitwazo rwo kubura aho bakirirwa.”
Iyi nyubako ifite ibyumba byo gutegererezamo, ikagira imyanya ibiri yo kwakira ababyeyi bari kubyarira icyarimwe ndetse ikagira n’ubushobozi bwo kwakira abayeyi 9 babyaye.



