Abakoresha umuhanda Musanze- Cyanika batewe impungenge n’ibiti biwukikije bishaje
Imibereho

Abakoresha umuhanda Musanze- Cyanika batewe impungenge n’ibiti biwukikije bishaje

NGABOYABAHIZI PROTAIS

July 27, 2026

Mu bihe by’imvura iherekejwe n’umuyaga mwinshi, bamwe mu baturage batuye ku nkengero z’umuhanda Musanze–Cyanika bavuga ko badatuza, amaso yabo ahora ku biti birebire bimaze gusaza, batinya ko umunsi umwe byabagwaho cyangwa bikagwa ku modoka, inzu zabo n’abagenzi bakoresha uyu muhanda cyane cyane mu bihe by’imvura.

Iki kibazo kigaragara cyane mu Tugari twa Karwasa na Kidakama, aho abaturage bavuga ko bimwe muri ibi biti byamaze gusaza, ibindi bikaba bifite imizi igenda ibora, mu gihe hari n’ibigaragara nk’ibishobora kugwa igihe habaye umuyaga mwinshi cyangwa imvura nyinshi.

Aba baturage bavuga ko bafite impungenge z’uko ibi biti bishobora kugwa ku nzu zabo, ku binyabiziga n’abagenzi bahanyura ndetse bikaba byakwangiza n’ibihingwa byabo.

Abaturage bavuga ko ibi biti byatewe hagamijwe kurimbisha umuhanda no kurengera ibidukikije, ariko nyuma y’imyaka irenga 20, bimwe muri byo byamaze gusaza ku buryo aho kuba igisubizo bishobora kuba byateza impanuka nibidakurikiranwa.

Mukamana Rosette, umwe mu baturage bo mu Kagari ka Karwasa, yavuze ko iki kibazo kimaze igihe kandi ko hari n’ingaruka bamaze guhura na zo.

Yagize ati: “Mu bihe by’imvura n’umuyaga, hari amashami manini agenda avunika akagwa ku nzu zacu. Hari ubwo amabati yangiritse, ndetse abafite inzu zisakaje amategura bagira igihombo kuko amenagurika. Uretse ibyo kandi, ibi biti bibuza imyaka yacu gukura neza kubera igicucu kinini n’imizi yabyo ikurura intungamubiri z’ubutaka.”

Habimana Rodrigue wo muri Kidakama avuga ko uko imyaka ishira ari na ko impungenge ziyongera.

Yagize ati: “Ibi biti bimaze gusaza cyane. Imizi yabyo iragenda ibora, ku buryo dufite impungenge ko umunsi umwe umuyaga cyangwa imvura nyinshi bishobora kubigusha bikagwira inzu zacu cyangwa abakoresha uyu muhanda. Turasaba ko ibiti bishobora guteza impanuka byatemwa, ibifite amashami menshi na byo nibura akagabanywa.”

Abaturage bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Burera, bukaza gukora ubugenzuzi kuri ibi biti, ariko bagategereza ko hafatwa ingamba zihamye zo kubikuraho mbere y’uko hagira ubuzima bw’abaturage cyangwa ibikorwa remezo bihungabana.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yemereye Imvaho Nshya ko ikibazo cyamenyekanye kandi ko kiri gukurikiranwa.

Yagize ati: “Ikibazo cy’ibiti byo ku muhanda twarakimenye. Mu rwego rwo kugikemura twakoze ubugenzuzi ku biti byose bishaje hagamijwe kumenya ibishobora guteza impanuka. Akarere kari gukorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RAF) mu gutegura gahunda yo gukuraho ibiti bigaragara ko bishobora guteza impanuka, cyane cyane ibishaje bishobora kugwa ku baturage, ku nyubako cyangwa ku binyabiziga bikoresha uyu muhanda.”

Akomeza agira ati: “Iyi gahunda yamaze no gutangira ku yindi mihanda yo mu karere ifite ibiti biri muri icyo kibazo, kandi no muri Gahunga tuzakomeza kubikurikirana kugira ngo ikibazo gikemuke.”

Meya Mukamana Solina yasabye abaturage gukomeza kugira amakenga muri ibi bihe by’imvura, bakirinda kugama cyangwa guhagarika ibinyabiziga munsi y’ibiti bishaje mu gihe hari umuyaga cyangwa imvura nyinshi.

Yabasabye kandi kujya bihutira kumenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyangwa izindi nzego zibishinzwe igihe babonye igiti cyacitse intege, cyatangiye guhirima cyangwa kigaragaza ibimenyetso bishobora guteza impanuka, kugira ngo hafatwe ingamba hakiri kare.

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere gahunda zo kubungabunga ibidukikije no gutera ibiti, abaturage bo mu Murenge wa Gahunga bavuga ko na gahunda yo kubicunga no kubisimbuza igihe bishaje ikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo ibiti bikomeze kuba isoko y’ubuzima aho kuba intandaro y’impanuka, kandi  ko icyifuzo cyabo atari ukurandura ibiti, ahubwo ari ugukuraho ibishaje bishobora guteza impanuka, hagaterwa ibindi bishya kandi bifite umutekano kugira ngo hakomeze kubungabungwa ibidukikije.

Abaturage bafite ubwoba ko ibiti byamaze gusaza ku muhanda Musanze – Cyanika bizagwa ku nzu zabo
Ibiti byo ku muhanda Musanze – Cyanika, abaturage bavuga ko bibateza umutekano muke mu bihe by’imvura n’umuyaga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA