Madamu Jeannette Kagame yakiriye Madamu Chebet Ruto mu biro bya Imbuto Foundation
Politiki

Madamu Jeannette Kagame yakiriye Madamu Chebet Ruto mu biro bya Imbuto Foundation

KAYITARE JEAN PAUL

November 14, 2025

Madamu Rachel Chebet Ruto, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yakiriwe na Madamu Jeannette Kagame mu biro bya Imbuto Foundation.

Yamwakiriye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025. Rachel Chebet Ruto, umugore wa Perezida wa Kenya, William Ruto, yasobanuriwe na Madamu Jeannette Kagame imikorere ya Imbuto Foundation; mu nzego z’ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi bw’abagore n’abakobwa.

Rachel Ruto yanatemberejwe mu Irerero ‘Eza-Urugwiro ECD Centre’ riherereye muri Perezidansi y’u Rwanda.

Nyuma yaho yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Mu butumwa yatanze yifashishije urubuga rwe rwa X, Madamu Chebet Ruto, yavuze ko kubana mu mahoro ari wo musingi ibihugu bikomeye byubakiyeho.

Yakomeje agira ati: “Bitwibutsa icyubahiro dukwiye guha ubuzima bwa muntu twese dusangiye, kutitandukanya n’isano dufitanye, no gukomeza gukora kugira ngo ejo hazaza habe ah’ituze n’ubusabane kuri buri muryango.”

Madamu Chebet Ruto yavuze ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwibutsa inshingano abantu bose zo kurinda amahoro n’ubumuntu.

Madamu Jeannette Kagame ashimirwa ko binyuze mu Muryango Imbuto Foundation yashinze, yagize uruhare rukomeye mu guharanira ko abana b’abakobwa bagira uburenganzira mu kwiga nk’ubwa basaza babo ndetse bikajyana no guhemba abakobwa b’indashyikirwa mu bizamini bya Leta ndetse mu myaka irenga 20, abagera ku 8 000 bamaze guhembwa.

Yaharaniye guteza imbere udushya mu rwego rw’ubuzima bw’imyororokere, ndetse no gushaka ibisubizo bigamije gufasha urubyiruko cyane cyane abangavu kwirinda inda zitateguwe no kurushaho kubungabunga ubuzima bwabo bakingirwa kanseri y’inkondo y’umura.

Ashimirwa kandi kugira ubuyobozi bufite icyerekezo bugamije gutuma urubyiruko (Ingimbi n’Abangavu) rutera imbere, ubudaheranwa ndetse no kubyaza umusaruro kugeza ku mahirwe ruhabwa. Ibi bigaragaza uruhare abandi badamu b’Abakuru b’ibihugu bakwiye kugira mu bikorwa bigamije guhindura imibereho.

Madamu Jeannette Kagame niwe washinze Umuryango wa Imbuto Foundation mu 2001. Ntabwo watangiranye iryo zina kuko mbere witwaga PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), wita ku kurwanya icyorezo cya Sida no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa Virusi itera Sida.

PACFA yaje kwaguka ndetse mu 2007 iza guhindurirwa izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA