Megan The Stallion yakuwe ku rubyiniro ajyanwa kwa muganga
Amakuru

Megan The Stallion yakuwe ku rubyiniro ajyanwa kwa muganga

MUTETERAZINA SHIFAH

April 1, 2026

Umuraperikazi wo muri Amerika Megan Jovon Ruth Pete wamamaye nka Megan Thee Stallion, yakuwe ku rubyiniro ajyanwa kwa muganga mu buryo bwihuse nyuma yo gufatwa n’indwara atari yiteze, mu gitaramo cya filime mbarankuru ‘Moulin Rouge! The Musical’ cyabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Unwo Megan yari ku rubyiniro muri ibyo birori byabaye mu ijoro ry’itariki 31 Werurwe 2026, umukino ugeze hagati yumvise amerewe nabi ava ku rubyiniro asimburwa n’undi mukinnyi abanza kwitabwaho ariko biba iby’ubusa ajyanwa kwa muganga.

Kugaragara kwe muri ‘Moulin Rouge! The Musical’ byari amateka akomeye kuri we, kuko yabaye umugore wa mbere ugaragaye mu mwanya wa Charles Zidler mu mateka yose y’iyo kinamico ku Isi. Charles Zidler ni umwe mu batangije ikinamico ya Moulin Rouge yatangiye mu mwaka wa 1889, afatanyije na Joseph Oller.

Iyo ntambwe yari imwe mu bigize intsinzi yari amaze iminsi yishimira kuko yinjiye mu ikinamico ya Broadway tariki 24 Werurwe 2026, anabinyujije ku mbuga nkoranyambaga yishimiye guhura n’abafana be bitwa “Hotties”.

Kellon Deryck utunganya imisatsi ye yanditse ku rubuga rwa X asaba abakunzi be gusengera Megan, agira ati: “Mwese musengere Megan, turi kwa muganga.”

Amakuru y’uburwayi bwe yanashimangiwe n’Umuvugizi we wabwiye itangazamakuru ko “Megan yatangiye kumva arwaye bikomeye, agahita ajyanwa kwa muganga hafi aho kugira ngo abaganga bamusuzume hamenyekane byinshi kuri ubwo burwayi. Yanavuze kandi ko amakuru arambuye ku buzima bwe azatangazwa mu gihe abaganga bazaba bamaze kumusuzuma neza.”

Megan Thee Stallion azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Savage’, ‘WAP’ na ‘Body’. Mu 2021 yegukanye ibihembo bitatu bya Grammy Awards, birimo icy’umuhanzi mushya mwiza n’indirimbo nziza ya Rap.

Biteganyijwe ko iyo kinamico izageza tariki 17 Gicurasi 2026, kuri Al Hirschfeld Theatre, ndetse uwo muraperikazi azakomeza kugaragaramo gusa kugeza ubu ntiharamenyekana niba azahita agaruka ku rubyiniro mu minsi iri imbere.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA