Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu itumba ry’uyu mwaka wa 2026 hazagwa imvura nyinshi iruta iy’umwaka ushize, bityo ko abantu bakwiye kwitwararika mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora aguterwa n’ibiza biturutse ku mvura.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 10 Gashyantare 2026 mu nama yahuje Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Rwanda Meteorology, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) n’abafatanyabikorwa, yari igamije kurebera hamwe uko imvura iteganyijwe ndetse n’igikwiriye gukorwa mu kugabanya ingaruka ishobora guteza.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda Aimable Gahigi, yavuze ko imvura iteganyijwe kugwa mu itumba izaba iruta isanzwe igwa ugendeye ku gipimo mpuzandengo.
Yagize ati: “Igihembwe cy’imvura y’Itumba (Werurwe-Mata-Gicurasi) rya 2026, giteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 280 na 800, ikaba iri hejuru gato y’impuzandengo (nibura imyaka 30) y’imvura isanzwe igwa mu Itumba, impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu itumba iri hagati ya milimetero 270 na 770”.
Yavuze ko iyo bakoze ubushakashatsi, bakusanya aya makuru bakayasangiza abafatanyabikorwa kugira ngo bateganye ndetse bitegure guhangana n’ibiza, no kumenyesha abantu uko bakwirinda kuba bahungabanywa na byo.
Umuyobozi Mukuru muri MINEMA ushinzwe ubugenzuzi no kwitegura guhangana n’ibiza, Christine Hitimana Niyotwambaza, yavuze ko hari imikoranire hagati yabo n’izindi nzego zibifite mu nshingano, aho bicara, bakarebera hamwe iteganyagihe ryasohotse, bakiga ku gikwiye gukorwa kugira ngo imvura nigwa izasange biteguye ku buryo umubare w’ibishobora kwangirika ugabanyuka.
Yagize ati: “Iyo amakuru nk’aya abonetse, turebera hamwe ingaruka bifite ku muturage, tugateganya kandi tukitegura ibiza ku buryo n’iyo imvura iguye isanga nta cyuho dufite”.
Yavuze kandi ko mu myaka 6 ishize urebye ku gihembwe tugiye kwinjiramo cya werurwe, Mata na Gicurasi gusa, imvura yangije inzu 15 263 zishobora gusanwa, isenya 2440, itwara ubuzima bw’abantu 495 mu gihe abakomeretse bangana na 685”.
Yaboneyeho no gusaba Abanyarwanda n’abarugenda muri rusange gukomeza kwitwararika no kwirinda mu gihe hari inkuba, ndetse no kudatura ahantu hari inkangu kuko bishobora gutwara ubuzima.

