Mike Kayihura yahishuye urwo akunda Niyomugabo Philemon
Imyidagaduro

Mike Kayihura yahishuye urwo akunda Niyomugabo Philemon

MUTETERAZINA SHIFAH

May 29, 2026

Umuhanzi Mike Kayihura yavuze ko urukundo akunda umuziki yarukuranye kuva mu bwana bwe, anahishura ko umuhanzi yubaha cyane mu Rwanda ari Niyomugabo Philemon. Yabitangaje mu ijoro ryo ku wa 28 Gicurasi 2026 ubwo yari umutumirwa mu gitaramo cy’Urwenya cya Gen-Z Comedy, mu gace kazwi nka “Meet Me Tonight”, cyabereye muri Camp Kigali.

Mu kiganiro yagiranye n’abari bitabiriye iki gitaramo, Mike Kayihura yabajijwe bamwe mu bahanzi akunda kumva cyangwa yakuze akurikira ibikorwa byabo, asubiza ko Niyomugabo Philemon ari umwe mu bahanzi yemera cyane. Yagize ati: “Numva Niyomugabo Philemon. Navuga ko ari we muhanzi njyewe nemera kurusha abandi mu Rwanda, ariko hanze y’u Rwanda njyewe nakuze numva harimo Stevie Wonder wacurangaga.”

Niyomugabo Philemon ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamamaye mu myaka yashize, aho yakoze indirimbo zakunzwe zirimo ‘Zirikana’. Mike Kayihura yanavuze ko mu baraperi nyarwanda akunda harimo Kivumbi King, Ish Kevin na Bull Dogg.

Uyu muhanzi yavuze kandi ko nubwo yakundaga umuziki kuva akiri muto, bitamworoheye kubyumvisha ababyeyi be ko ashaka kuwugira umwuga. Gusa ngo uko imyaka yagiye ihita, baje kumushyigikira. Ati: “Ubu ngubu bacana televiziyo bakambona. Uretse n’ibyo ni ibintu mbashimira kuba baranshyigikiye. Ni urugendo rutari rworoshye, n’ubu rutoroshye.”

Muri icyo kiganiro kandi, Mike Kayihura yanamuritse EP ye nshya yise ‘Intwaza’, yakiranywe ibyishimo n’abakunzi be, cyane cyane urubyiruko rukunze kwitabira ibitaramo bya Gen-Z Comedy. Uretse gukora umuziki nk’umwuga, Mike Kayihura yanize ibijyanye na wo muri Ethiopia. Amashuri abanza yayize muri La Colombière, na ho ayisumbuye ayakomereza muri Green Hills Academy.

Mike Kayihura yavuze ko ababyeyi be byabagoye kwemera ko akora umuziki

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA