Polisi ya Kenya yatangaje ko yataye muri yombi abanyeshuri umunani bakekwaho gutwika amacumbi bararagamo ku ishuri bigagamo, bigatuma bagenzi babo 16 bahasiga ubuzima abandi 79 bagakomereka.
Ubwo bugizi bwa nabai bwabaye mu rucyerera rwo ku wa 28 Gucurasi 2026, ubwo inkongi y’umuriro yibasigaraga ishuri ry’abakobwa rya Utumishi Girls Academy Senior School riherereye i Gilgil mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Umurwa Mukuru wa Kenya, Nairobi.
Urwego rushinzwe iperereza muri Kenya rwatangaje ko abo banyeshuri bakekwaho gutwika ku bushake kuko bamwe muri bagenzi babo bavuze ko inkongi yatangijwe n’umunyeshuri watwitse matela n’ikibiriti.
BBC yatangaje ko iperereza ryagaragaje ko nyuma yo kubaza no gusuzuma amashusho yafashwe na camera z’umutekano hafashwe abanyeshuri umunani bakekwaho gutegura no gushyira mu bikorwa iyo nkongi nubwo iperereza rigikomeje.
Inkongi mu bigo by’amashuri si nshya muri Kenya, aho hari iziterwa n’imyigaragambyo y’abanyeshuri bavuga ko batishimiye amategeko akakaye cyangwa imibereho mibi ku mashuri yabo.
Mu myaka ibiri ishize abantu 21 bishwe n’inkongi yibasiye amacumbi y’abanyeshuri ndetse inyinshi zatewe no gutwika ku bushake, ubucucike bukabije no kudakurikiza amabwiriza agenga imiterere y’amacumbi y’abanyeshuri.
