Guverinoma y’u Rwanda irashima gahunda yiswe Giriwawe ikomeje gufasha abakora mu rwego rw’ubuzima bakaba ari n’abanyamuryango ba Koperative Umuganga SACCO, gutunga amacumbi (inzu) ku nyungu ntoya iri hagati ya 0-13% ku mwaka.
Ubuyobozi bwa Koperative Muganga SACCO buhamya ko mu myaka ibiri ishize hamaze gutangwa inguzanyo za miliyari zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ku banyamuryango bifuzaga kubona amacumbi ku nguzanyo.
Umuyobozi Mukuru wa Muganga SACCO, Uwambayingabire Claudine yashimangiye ko mu mwaka wa 2024 gahunda ya Giriwawe yatwaye miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda ku bufatanye na BRD, naho mu 2025 babashije guha abanyamuryango angana na miliyari n’igice.
Bivuze ko kugeza ubu abanyamuryango bamaze guhabwa inguzanyo muri Gahunda ya Gira Iwawe isaga miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko iyo ari intambwe ishimishije yatewe mu kurushaho guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Iyo Minisiteri yizeza ubufasha n’imikoranire mu kuyiteza imbere no kuyongerera ubushobozi, nk’uko byashimangiwe mu nama ya 10 y’Inteko Rusange isanzwe u‘Abanyamuryango ba Koperative Umuganga SACCO, yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Ndayizigiye Jean Marie Vianney, yagaragaje ko Muganga SACCO ifatanyije na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) bagejeje abanyamuryango bayo ku bintu byinshi harimo na gahunda ya Giriwawe.
Yagize ati: “Kimwe mu bintu by’ingenzi umuntu akeneye harimo no kuba yagira aho aba cyangwa icumbi. Ni ikintu gikomeye cyane dushimira Muganga SACCO ko iri kudufasha, gufasha abakozi bacu kubona icumbi, si ibyo gusa hari no gufasha abantu kongera amashuri yabo ndetse bagafasha n’imiryango yabo kuba bakwiga.”
Uretse gahunda ya Giriwawe, kuva Muganga SACCO yashingwa imaze gutanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye, harimo guha abanyamuryango bayo inguzanyo ku nyungu iri hasi, ibyorohereza abanyamuryango bayo kwiteza imbere nkuko bishimangirwa na bamwe muri bo.
Umukozi w’Ibitaro by’Akarere ka Ngororero, Icyizanye Consessa, avuga ko yakuye inyungu nyinshi mu kuba umunyamuryango wa Muganga SACCO.
Yagize ati: “Nari mfite umwana wabonye amahirwe yo kujya kwiga hanze ariko nta mikoro ahagije mfite, nagiye kuri Muganga SACCO bampa inguzanyo ya miliyoni enye n’igice, bananyemerera ko nzayishyura mu myaka itatu, aho nzarangiza kuyishyura mu kwezi kwa 10”.
Kugeza ubu Muganga SACCO ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 12 kandi buri wese ashobora guhabwa inguzanyo hagati ya miliyoni 40 na 60 izishyurwa mu myaka 20 muri gahunda ya Gira Iwawe.
Gahunda ya Giriwawe muri Muganga SACCO ni serivisi y’inguzanyo yoroheje igamije gufasha abakozi bo mu rwego rw’ubuzima gutunga amacumbi (inzu) ku nyungu ntoya (10-13% ku mwaka), ku bufatanye na BRD.



