MINIJUST yamaganye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga batwara amafaranga y’abaturage
Amakuru

MINIJUST yamaganye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga batwara amafaranga y’abaturage

ZIGAMA THEONESTE

March 26, 2026

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda (MINIJUST) yamaganye bamwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga barangiza imanza, by’umwihariko izijyanye na cyamunara, bagatwara amafaranga yavuyemo, bakayakerereza cyangwa ntibayashyikirize abo agenewe, bikabateza igihombo.

Ibi byagarutsweho ku Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026 mu Nteko Rusange y’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, yitabiriwe n’abasaga 400 baturutse bo mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Nk’uko biteganywa n’amategeko, umuhesha w’inkiko urangije urubanza agomba, mu gihe kitarenze amasaha 48, kuba yakoze raporo igaragaza uko rwashyizwe mu bikorwa, akayishyikiriza Minisiteri y’Ubutabera.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINIJUST, Mbonera Théophile, yavuze ko nubwo abenshi mu bahesha b’inkiko b’umwuga bakora akazi kabo mu bunyangamugayo, hari bake bagifite imyitwarire idahwitse yo gutindana cyangwa gutwara amafaranga y’abaturage.

Yagize ati: “Hari abatinda kwishyura, ugasanga batindanye amafaranga. Hari n’abigeze kutubwira ko bayabibiye mu tubati bayabikamo. 

Nyamara amategeko ateganya uburyo bugomba gukurikizwa, burimo ko amafaranga agomba gushyikirizwa ba nyirayo mu gihe cyagenwe, kandi atatanzwe agashyirwa kuri konti yihariye iri muri Minisiteri y’Ubutabera.”

Uwo muyobozi avuga ko Minijust igiye gukora ibishoboka byose iki kibazo kigakemuka kuko byagaragaye ko hari abahesha b’inkiko batangiye gutakarizwa icyizere n’abaturage.

Visi Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Me Munezero Malyse yavuze ko mu gukemura icyo kibazo cy’abanyamanyanga mu kurangiza imanza ubu bafashe icyemezo cyo gufunguza konti imwe izajya inyuzwaho amafaranga yose yavuye mu kurangiza imanza.

Yagize ati: “Twafunguje konti muri banki kugira ngo bitozongera kubaho ko hari umuhesha w’inkiko wazongera gutwara amafaranga y’umuturage.”

Ku ruhande rw’abahesha b’inkiko, Me Hitiyaremye Michel yavuze ko abakora amanyanga muri uyu mwuga bakwiye kwamaganwa, ariko anagaragaza ko hari imbogamizi zigaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gushyira amafaranga yose ya cyamunara kuri konti imwe.

Yagize ati: “Igitekerezo cyo kugira konti imwe ihurizwaho amafaranga yose, ava muri cyamunara ni cyiza, ariko dufite impungenge ko gishobora gutinza imirimo yacu. Bishobora no gutuma igihe itegeko riteganya cyo gutanga raporo kitubahirizwa.”

Yakomeje asobanura ko ubwinshi bw’amafaranga n’imanza zitandukanye bishobora gutuma imikorere y’iyo konti igorana, cyane cyane ku bakozi ba banki bashinzwe kuyicunga.

MINIJUST yatangaje ko izakomeza gukorana n’urugaga rw’abahesha b’inkiko kugira ngo hashyirweho uburyo bunoze bwo gukurikirana no gucunga amafaranga ava mu manza, hagamijwe kurengera inyungu z’abaturage no kongera icyizere mu butabera.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Mbonera Théophile yamaganye abahesha b’Inkiko b’Umwuga batwara amafaranga y’abaturage barangirije imanza
Visi Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Ubumwuga Me Munezero Malyse yavuze ko bafunguye konti inyuzwaho amafaranga yose umuhesha w’inkiko anyuzaho amafaranga ya cyamunara

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA