Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakiriye Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) mu Karere k’Ibiyaga Bigari Huang Xia, baganira ku mutekano w’Akarere n’ingamba zikomeje gushyirwa mu bikorwa mu kwimakaza amahoro n’umutekano.
Ni amakuru yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, kuri uyu 10 Werurwe 2026, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Ubwo butumwa buragira buti:
Umutekano muke wo mu Karere k’ibiyaga Bigari umaze imyaka myinshi ndetse ugira ingaruka z’igihe kirekire ku bihugu bigize aka Karere gahuje imipaka n’amateka.
Imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igira ingaruka ku bihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda ruhanganye n’ingaruka z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imikoranire ya Guverinoma ya RDC na FDLR mu guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi no gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda yatumye na rwo rushyiraho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo, hagamijwe gukumira ibitero bihungabanya ubusugire bw’Igihugu.
Uburasirazuba bwa RDC bwabaye indiri y’imirwano n’amakimbirane arimo imitwe yitwaje intwaro isaga 130 ivuka ku kavuyo k’imiyoborere n’inyungu z’ibihugu by’amahanga byifuza kubyaza umusaruro umutungo kamere w’icyo gihugu.
U Rwanda rugaragaza ko igisubizo kirambye kidashobora kuboneka hatubahirijwe amasezerano yo guhagarika imirwano, hubahirizwa amasezerano mpuzamahanga, hanashyirwa imbere ibiganiro bya politiki by’Abanyekongo ubwabo ndetse hakarwanywa imvugo z’urwango zibasira amoko amwe n’amwe.
Ibikorwa bya dipolomasi ku rwego mpuzamahanga bikomeje kwiyongera hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aho ibibazo by’umutekano bikomeje guteza ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage no ku miyoborere y’ibihugu byo muri aka Karere.


