Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagiye guhagararira Perezida Kagame mu nama ya EAC
Politiki

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagiye guhagararira Perezida Kagame mu nama ya EAC

Imvaho Nshya

March 6, 2026

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yageze Arusha, muri Tanzania, aho yagiye guhagararira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu nama ya 25 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Iyi nama iteganyijwe kuba kuwa Gatandatu, tariki ya 7 Werurwe 2026, ifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Gukomeza kwimakaza ubumwe mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ba EAC’.

Muri iyo nama hazaganirwa ku bibazo by’ingenzi bireba ejo hazaza h’uyu Muryango. Harimo kandi ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’Akarere, raporo z’inzego zinyuranye n’ingamba zigamije gukomeza kwimakaza ubumwe no kuzamura imibereho y’Abanyafurika by’umwihariko mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Muri iyi nama, Abakuru b’Ibihugu biteganyijwe ko bazatangiza ku mugaragaro icyangombwa cyitwa ‘EAC Customs Bond’. Ni mu rwego rwo gushyiraho inyandiko imwe ihuriweho ku rwego rw’Akarere ikazasimbura izitandukanye zasabwaga muri buri gihugu ku mizigo.

Icyo cyangombwa kizafasha mu guhuza imikorere y’ubuyobozi bwa gasutamo, abatanga serivisi z’ubwishingizi, ndetse n’ibigo by’imari.

Muri gahunda nshya, abacuruzi n’abakomisiyoneri bazajya bakoresha inyandiko imwe yemerwa n’ibihugu byose bigize EAC, aho gutanga inyandiko zitandukanye muri buri gihugu.

Hari kandi gutangiza kumugaragaro ‘Gahunda ya 7 y’iterambere ya EAC (2026/27-2030/31) igena icyerekezo n’ingamba zo kwihutisha ubumwe n’impinduka mu mibereho n’ubukungu mu myaka itanu iri imbere.

Ni gahunda ishingiye ku byagezweho n’amasomo yavuye muri gahunda yabanje, kandi ihuzwa n’Icyerekezo cya EAC mu mwaka wa 2050, Gahunda y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe 2063, ndetse n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs).

Mu bindi bizaganirwaho, harimo gusuzuma raporo y’Inama y’Abaminisitiri kugeza ku Nama y’Abakuru b’Ibihugu mu gihe cyo kuva ku wa 30 Ugushyingo 2024 kugeza ku wa 31 Ukuboza 2025; uburyo bwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Inama ya 24 ku bijyanye no gushaka uburyo burambye bwo gutera inkunga ingengo y’imari ya EAC, aho 65% itangwa ku buryo bungana n’ibihugu byose na 35% hashingiwe ku bushobozi bw’igihugu; ndetse no kureba aho igeze gahunda yo kwinjiza mu bikorwa ibihugu byinjiye muri EAC hagati ya 2016 na 2024.

Abakuru b’Ibihugu bazanashyiraho Umunyamabanga Mukuru mushya wa EAC; bashyireho Abacamanza b’Urukiko rw’Afurika y’Iburasirazuba; bongere manda z’Abanyamabanga bungirije; hashyirweho Abakomiseri b’Ikigo gishinzwe Irushanwa mu Bucuruzi muri EAC; ndetse hanemezwe amategeko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya EAC.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) washyizweho mu mwaka wa 1993. Watangiye mu by’ukuri, mu 1996, ubwo Arusha muri Tanzania haberaga imihango yo gushyiraho Ubunyamabanga Bukuru bwawo.

EAC igizwe n’ibihugu umunani ari byo Tanzania, u Rwanda, Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Somalia, Sudani y’Epfo n’u Burundi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yitabiriye inama ya 25 isanzwe ya EAC

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA