Muhanga – Ngororero: Imvura yateje inkangu ifunga umuhanda
Imibereho

Muhanga – Ngororero: Imvura yateje inkangu ifunga umuhanda

HABIMANA Eric

March 23, 2026

Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa 22 Werurwe 2026 yateje inkangu yafunze umuhanda wa Muhanga – Ngororero, bituma utaba nyabagendwa ndetse ingendo z’abawukoresha zirahagarara.

Abaturage batuye hafi y’aho byabereye, mu Murenge wa Rugendabari, Akagari ka Gasave, bavuga ko bumvise igitaka kiriduka mu masaha ya saa yine z’ijoro, babyuka bagasanga igice kinini cy’umusozi cyaguye mu muhanda, gihita kiwufunga.

Kubera iyo nkangu, abagenzi byabasabye kunyura mu mashyamba cyangwa kwambutswa n’abandi baturage babafasha, kuko nta kinyabiziga kibasha kuhanyura. Ishimwe Fiston, umwe mu baturage barimo gutanga ubutabazi avuga ko byagize ingaruka zikomeye ku bagenzi n’abanyeshuri.

Yagize ati: “Mu masaha ya nijoro ni bwo aha hantu hacitse, nta muntu cyangwa imodoka byahitanye, ariko ubu imodoka ziraza zigahagarara i Buringa, abava i Ngororero ni ukubambutsa, ufite umuzigo ni ukuwumutwaza, abana bajya ku ishuri banyuraga mu ishyamba.”

Mukankundiye Pacifique na we yemeza ko iyi nkangu yateje ibibazo bikomeye, cyane cyane ku mutekano w’abahanyura. Ati: “Twageze hano nijoro twumva itaka riramanutse, duhita twiruka, kuhanyura biragoye cyane kuko ni ukurira itaka  kandi birasaba kwitonda kuko ushobora kugwa. Ibinyabiziga byahagaze, ndetse n’ibiciro bya moto byahise bizamuka.”

Uretse iyi nkangu, ikibazo cy’ingendo cyarushijeho gukomera kubera umugezi wa Nyabarongo wongeye kuzura, cyane cyane mu gice cya Ngororero urenze ahazwi nko ku Cyome.  Ibi byatumye abagenzi hari aho bagera na moto bagasabwa kurira umusozi kugira ngo bagere i Gatumba.

Mu gitondo cyo ku wa 23 Werurwe 2026, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda RN11, uhuza Muhanga–Ngororero–Mukamira, utari nyabagendwa kubera ibiza byatewe n’imvura, isaba abawukoresha kunyura mu yindi mihanda.

Itangazo ryayo ryagize riti “Turamenyesha ko kubera imvura nyinshi, umuhanda RN11 Muhanga–Ngororero–Mukamira ubu udakoreshwa, muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Mukamira–Musanze–Kigali cyangwa Muhanga–Kigali–Musanze–Mukamira, ndetse na Muhanga–Rubengera–Rutsiro–Rubavu. Abapolisi barahari ngo babayobore.”

Si ubwa mbere uyu muhanda uhagarika ingendo, kuko no mu byumweru bibiri bishize wari wafunzwe n’umwuzure wa Nyabarongo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko hari ingamba ziri gufatwa mu rwego rwo gukemura iki kibazo burundu. 

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwihoreye Patrick ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko ku bufatanye na RTDA hateganywa kuzamura igice cy’umuhanda gikunze kuzura mu Murenge wa Gatumba. Yavuze ko imirimo yo kuwubaka mu buryo burambye izatangira vuba, mu rwego rwo gukumira ko wakongera guhagarika ingendo z’abaturage.

Mukankundiye Seraphine yahanyuze birimo kuriduka
Uku ni ko inkangu yagenje umuhanda, ntabwo ukiri nyabagendwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA