Mu Karere ka Muhanga hakomeje gusubirwamo inkuru y’umushoferi w’imyaka 43 warohamanye n’ikamyo yari atwaye, mu mugezi wa Nyabarongo, kugeza ubu akaba yakomeje kuburirwa irengero.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026, ku kiraro gihuza Akarere ka Muhanga na Ngororero, mu Murenge wa Nyarusange ubwo uwo musore witwaga Mugwaneza Idrissa wari usanzwe atwara imodoka za sosiyete y’Abashinwa yubaka umuhanda Muhanga–Karongi yari apakiye ibikoresho yerekeza mu Burengerazuba.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko yabaye ahagana saa mbili z’igitondo, aho iyo kamyo yamanukaga ku muvuduko mwinshi isa niyacitse feri, igeze ku kiraro ikaba yahuye n’imodoka zitwara abagenzi zirimo coaster n´akavatiri zarimo zizamuka. Icyo gihe ngo umushoferi yagerageje kutagonga izo modoka ayerekeza ku ruhande rw’umuhanda ariko birangira imunaniye, ihita irenga umuhanda igwa mu mugezi wa Nyabarongo.
umuturage witwa Ntiyabyabe Jean Bosco yabwiye Imvaho Nshya ati: “Twabonye imodoka imanuka yihuta cyane isa n’iyabuze feri igeze ku kiraro yanze kugonga izindi modoka. Shoferi yahisemo kunyura ku ruhande,ariko ihita igonga igiti kinini irakirenga igwa mu mugezi.”
Amakuru atangwa n’umwe mu bakozi bakoranaga n’uyu mushoferi utashatse gutangaza imyirondoro ye, agaragaza ko mbere gato y’uko impanuka iba bari bavuganye kuri telefoni amubwira ko imodoka ifite ikibazo cya feri. Uwo mugenzi we ngo yahise amugira inama yo gushaka aho yayihagarika ku mukingo ariko ntibyashobotse.
Ati “Yambwiye ko feri zanze kandi ari mu muhanda umanuka, namugiriye inama yo kuyerekeza ku mukingo ariko ageze ku kiraro ambwira ko aho ashaka kuyinyuza hari imodoka zizamuka, ahitamo kuyinyuza ku ruhande. Ni bwo nahise mbura telefoni ye ku murongo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko iperereza ku cyateye iyi mpanuka rikomeje, mu gihe inzego zitandukanye zirimo ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi zikomeje gushakisha umubiri w’uyu mushoferi ndetse n’ikamyo yari arimo.
Yagize ati “Turacyakora iperereza ngo tumenye icyateye iyi mpanuka. Abapolisi bakomeje gushaka uko babona umushoferi n’iyo kamyo.” Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura nyinshi, aho imihanda ishobora kuba irimo ibibazo birimo ubunyereri, inkangu n’ibihu bishobora guteza impanuka.
Umunsi wa mbere w’iki gikorwa cyo gushaka uyu mushoferi n’iyi modoka yari atwaye warangiye nta cyo inzego zari zabasha kugeraho mu kumenya aho umushoferi n’ikamyo biherereye, ibikorwa bikaba bikomeje.
Polisi yongeye kwibutsa akamaro ko kugenzura ibinyabiziga mbere yo gufata urugendo, no kwitwararika mu gihe cy’imvura, mu rwego rwo kwirinda impanuka zikomeje guhitana ubuzima bw’abantu.

