Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla yasabye abanditsi b’impapurompamo z’ubutaka gushyira imbaraga mu guhangana n’ibibazo bishingiye ku butaka Abanyarwanda bagihura na byo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026, ubwo yakiraga indahiro z’abanditsi batatu b’impapurompamo z’ubutaka barimo Dr. Biraro Mireille, Twizeyeyezu Jean Pierre na Uwayisenga Vedaste.
Yagize ati: “Ikibazo cy’imicungire y’ubutaka mu Rwanda, kigeze heza, ubu Abanyarwanda twese twishimira ko dufite uburenganzira ku butaka. Ibisigaye ni ukubukoresha neza. Turababwira ko hari ibibazo byinshi, bifitanye isano n’imicungire y’ubutaka.
Urikiko rw’Ikirenga rugaragaza ko abo barahiriye inshingano rubafitiye icyizere cyo kuzatanga umusanzu bitezweho bafatanyije n’izindi nzego bazakorana.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa yasabye abo barahiriye inshingano kugira ubwangamugayo no gukomeza gukorana umwete, kandi ko Igihugu kibafitiye icyizere.
Yashimiye kandi imiryango y’abo banditsi batangiye inshingano nshya ko yemeye ko bakora ako kazi ubusanzwe kaba katoroshye kandi asaba abagize iyo miryango gukomeza gushyigikira abarahiye, mu inshingano zose Igihugu kizaba cyabageneye.
Ati: “Iyo Igihugu kiguhamagaye uritaba, ubwo rero muzabumve mubashyigikire, cyane cyane muri izi nshingano bahawe, zizaba zireba abaturanyi, abavandimwe namwe ubwanyu zibareba, muzabafashe gukomera ku bwangamugayo, kubahiriza amategeko no kudatatira indahiro bamaze gukora mu kanya”.
Abarahiye bagaragarije itangazamakuru ko biteguye gutanga serivisi zinoze. Dr Biraro Mireille yavuze ko biteguye kubahiriza inshingano bahawe na Perezida Kagame by’umwihariko bakibanda mu gutanga serivisi zinoze.
Yagize ati: “Umuturage umuteza amatwi, ni bwo umenya amakuru, kuko abaturage iyo tutabakiriye ngo tubasubirize ku gihe ubutaha ntabwo bagaruka, kandi iyo batagarutse natwe tuba tubuze amakuru y’ingenzi. Uriya muntu wakiriye aza akubwira icyo yahinduye ku butaka, ni cyo cy’ibanze ntabwo ubimenya,tuzakora kuko kijya kigora benshi”
Uwayezu Vedaste, umubitsi w’inyandiko mpamo z’ubutaka nyuma yo kurahira na we yavuze ko kuba ubutaka bwo mu gihugu bwanditswe bagomba gukora ibishoboka ko byose bagahangana n’ibibazo bigaragara muri izo serivisi.
Yagize ati: “Hari ibibazo byo gukosoza imbibi, tuzibandaho harimo no kwita kureba imikoreshereze y’igishushanyo mbonera tureba niba ahagenewe ubuhinzi bashobora kuhakoresha neza”.

