Imvura nyinshi yaguye mu Murenge wa Murama na Rukira yo mu Karere ka Ngoma yasenye inzu 15 ndetse yangiza imyaka y’abaturage irimo Hegitari 5 z’urutoki. Abagizweho ingaruka n’ibyo biza bavuga ko imvura yaguye irimo umuyaga mwinshi ku wa 30 Werurwe 2026, saa kumi z’umugoroba, ukagurukana ibisenge by’inzu zabo.
Rutayisire Aaron yagize ati: “Imvura yaguye irimo umuyaga mwinshi. Twabonye amabati n’ibisenge biri mu kirere icyakora ku bw’amahirwe ntibyagira uwo bigwira ndetse n’inyubako zisigara zihagaze. Urumva byadutunguye ubundi dukizwa n’amaguru tujya gushaka aho twikinga.”
Bavuga kandi ko uretse gusenyuka kw’inzu hanangiritse byinshi mu byari mu nzu. Mutungirehe Alivere yagize ati: “Iyi mvura yari mbi cyane, uko abantu bahungaga ngo inzu zitabagwira nta kintu umuntu yasohokanaga. Ibyari mu nzu byangiritse. Hari Ibikoresho byo mu nzu nka za televiziyo, intebe, ibyo kuryamira ndetse n’ibyo kurya abantu bari babitse. Abagezweho n’ibyo biza byabahombeje cyane ku buryo dusaba ubuyobozi kubaba hafi.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Mapambano Nyiridandi, avuga ko abasenyewe n’imvura babaye bacumbikiwe n’abaturanyi mu gihe ubuyobozi buri kureba ko bubasanira inzu zabo.
Ati: “Ni byo twagize imvura yasenye inzu 15 z’abaturage, inangiza imyaka iri kuri Hegitari 5 mu Mirenge ya Murama na Rukira. Imiryango yasenyewe inzu bacumbikiwe n’abaturanyi nkuko tubisanganywe mu muco wo gufashanya. Ubu turi gukorana na Minisiteri ishinzwe ibiza aho tumaze kubarura ibyangiritse no kureba uko abahuye n’ibiza bafashwa.”
Yongeyeho ati: “Ubu ikihutirwa ni uko tugiye kureba isakaro rikenewe kuko inzu zagiye zitakaza ibisenge, ubundi tubashakire amabati basakarirwe basubire mu ngo zabo.” Yibukije abaturage ko mu gihe bubaka bakwiye kujya bibuka kuzirika ibisenge kugira ngo bibe bikomeye bibe byagira ubudahangarwa ku muyaga nk’uyu.





