Uwitwa Niyonsenga Emmanuel w’imyaka 23 wo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Mugesera yarohamye mu Kiyaga cya Mugesera ahita ahasiga ubuzima, babiri bari kumwe bava mu mazi ari bazima bajyanwa kwa muganga.
Abo basore bahuye n’iyo mpanuka ubwo bari bavuye kureba umupira mu marushanwa yahuzaga utugari muri uwo Murenge wa Mugesera, aho bageze ku kiyaga aho bambukira bwije, bagasanga abasare batashye.
Aba basore ngo nyuma yo guhamagara bakabura uwabambutsa bigiriye inama yo gufata ubwato bwari hafi aho bwifashishwa mu koroba, hanyuma babwambukiramo aho baje kugera hagati bukababirindura mu mazi bakagerageza koga ariko Niyonsenga agatwarwa n’amazi.
Umuturage witwa Karake Vianney yabwiye Imvaho Nshya ati: “Mu masaha y’ijoro ni bwo twamenye iyi nkuru biturutse kuri aba bari babashije kuvamo.
Twashakishije ngo turebe ko tubona uwari usigayemo ariko biranga kuko hari na nijoro. Umwe muri babiri bavuyemo na we yari ameze nabi aho byadusabye kumwohereza kwa muganga aho ari kwitabwaho.
Mukwiye Laurent avuga ko bababajwe n’uyu musore watwawe n’amazi akavuga ko ubundi iyo iyo bitaba ibya gisore bari kwemera bakarara hakurya aho kwishora mu mazi batambukijwe n’ubimenyereye.
Ati: “Ubusanzwe abantu b’inaha baba hari ubumenyi bafite ku mazi. Ariko uko wakwambutsa ubwato kubera ko uturanye n’amazi siko bikorwa n’umusare wabigize umwuga. Byabaye Ibya gisore rero baravuva bati turiyambutsa nk’abantu basanzwe bamenyereye ariko ubundi amahitamo meza yari ukurara hakurya cyangwa bakemera bakajya kuzenguruka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera Ndayisaba Steven ,avuga ko kugeza ubu inzego z’umutekano zikomeje gushakisha umurambo wa Nyakwigendera.
Ati: “Ni byo uyu musore yaburiye mu mazi kuva nijoro aho nta kizere ko yaba akiri mizima.Ubu inzego z’umutekano zizobereye iby’amazi ziri kudufasha kumushakisha ariko ubu yari ataraboneka.
Batubwiye ko bagiye kongera ibikoresho bari bazanye birimo GAZ zibafasha guhumeka bari mu mazi aho ibikorwa bisubukirwa mu gitondo, ariko hagati aho n’inzego zishinzwe umutekano zirahari n’abaturage ku buryo anazamutse bakamubona twahita tubimenyesha abashinzwe umutekano wo mu mazi bakadufasha agakurwamo.
Akomeza agira ati: “Mbonereho guha abaturage ubutumwa bwo kwirinda kumenyera amazi. Dufite koperative zisanzwe zambutsa abantu. Iyo hari ibihe bibi baba babizi bahagarika kujya mu mazi arimo umuhengeri cyangwa igihe amasaha meza yo kwambutsa yarangiye.
Igihe rero umuturage asanze bahagaritse ibikorwa ntakwiye kwirwanaho yambuka cyangwa agahamagara ubuyobozi tukamufasha kumubonera aho arara atishoye mu mazi.
