Ngororero: Barasaba gusanirwa inzu zangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Rubengera-Muhanga
Amakuru

Ngororero: Barasaba gusanirwa inzu zangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Rubengera-Muhanga

NDOLI Sitio

March 23, 2026

Mu gihe abaturage bo mu Tutrere dukora ku muhanda Rubengera-Muhanga bishimira uburyo ukomeje kubahindurira ubuzima, abaturage 20 bo mu Murenge wa Nyange Akarere ka Ngororero, bavuga ikorwa ry’uyu muhanda ryabangirije inzu ariko ubuyobozi bukaba bwarabirengagije ntibahabwa ingurane z’ibyabo byangijwe.

Aba baturage bavuga ko bagenzi babo babariwe ngo bishyurwe kubera gusenyerwa n’uyu muhanda ariko bo ubuyobozi bukababwira ko inzu zabo zitangijwe n’uyu muhanda ahubwo zisanzwe zishaje.

Nyandwi Charles, utuye mu Mudugudu wa Giko, Akagari ka Gaseke, yagize ati: “Imashini yatsindagiraga umuhanda yanyangirije inzu maze irasatagurika ahandi irika ubundi n’amatafari avaho yose, noneho tuzana abashinzwe ibarura maze badufotorana n’inzu zacu nyuma batubwira ko zahoze zishaje.”

Mukarutabana Arodia, na we yagize ati: “Inzu nari nsanzwe nyikoreramo, umuhanda barawukora ndetse turabyishimira ariko mu gutsindagira ibinonko bitangira kutugwaho. Nyuma yo kubibabwira batwoherereje abagabo baza baratubwira ngo bazatubarurira ariko batwizeza ko bazadusanira ariko babaruriye bamwe twebwe baradusiga.”

Aba baturage bavuga ko bashima iterambere ry’umuhanda bagejejweho ariko bagasaba ko bakwishyurwa cyangwa se bagasanirwa kuko bafite impungenge ko izo nzu zazabagwaho.

Hategekimana Sylevestre yqgize ati: “Turifuza ko baturenganura kubera ko umuhanda ari iterambere ariko iterambere ryasiga wambaye ubusa na ryo ryaba rituzonga. Ubu nayikoreragamo nkatunga abana ndetse nkatanga umusoro none rero iyi nzu iri ku manegeka yanatugwaho. Nibaze badufashe rwose batwubakire nk’abandi.”

Nyandwi Charles, ati: “Abayobozi turabasaba ubufasha ngo baze badusanire kuko ubu sinkiyikorerano kuko mfite impungenge ko yatugwaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yavuze ko hari bamwe babariwe ahubwo ko abafite icyo kibazo bamuvugisha akabasha kubafasha.

Yagize ati: “Mwiriweho neza, abaturage barabariwe barishyurwa, uwaba agifite ikibazo mumpe numero ze tuvugane adusobanurire.”

Imirimo yo gusana uyu muhanda wubatswe mu 2000, ukaza gusaza, yongerwamo ikibatsi nyuma y’aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asabye ko isanwa ryawo ryihutishwa, ubwo yiyamamarizaga kuri Site ya Mbonwa ku Karere ka Karongi mu 2024.

Umuhanda Rubengera-Muhanga woroheje imigenderanire hagati y’Intara hafi ya zose
Aba baturage bavuga ko gutsindagira umuhanda ari byo byabasenyeye inzu zabo nubwo zitakzozweho n’umuhanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA