Ngororero: Inkangu yasenye inzu ihitana nyirayo n’umugore we
Imibereho

Ngororero: Inkangu yasenye inzu ihitana nyirayo n’umugore we

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

March 23, 2026

Imvura nyinshi yagwaga mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero mu ijoro ryo ku wa 22 rishyira uyu wa 23 Werurwe 2026, yateje inkangu yasenye inzu yari irimo abantu 4, ihitana nyir’inzu Ntamahungiro Damien w’imyaka 60 n’umugore we Uwicyeza Jeannine w’imyaka 50, umukobwa wabo n’uruhinja ahabyariye vuba bararokoka.

Umuturanyi w’uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Nyange, Akagari ka Nyange, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo wari usanzwe acuruza akabari, umugore yigisha ku Ishuri Fibanza rya Nyange B, iki kiza cyabateye mu ma saa sita z’igicuku, umugabo ari bwo agitaha batararyama.

Ati: “Bari bakiri mu ruganiriro bitegura kujya kuryama. Inkangu imanura amazi menshi, n’umusozi urariduka. Umwe mu baturanyi abahamagara avuza induru cyane ngo basohoke amazi menshi arabatwaye. Umukobwa wari uri kumwe n’uruhinja rwe mu nzu yahise arusohokana, ababyeyi bagize ngo barasoboka basanga inkangu yafuze umuryango inzu ibaridukiraho barapfa.”

Avuga ko umurambo w’umugore wahise uboneka muri iryo joro, uw’umugabo ubanza kubura, uboneka mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe, 2026, hakoreshejwe imashini.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabemereye gutegura imihango y’ishyingura kuko byagaragaraga ko bazize ibiza,nta kindi kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, Mugisha Daniel yavuze ko ari umusozi wamanuwe n’inkangu, urenga umuhanda umanuka werekeza mu Kagari ka Nyange na santere y’ubucuruzi ya Butare, ufata hakurya ukubita inzu ibagwaho.

Ati: “Umukobwa wabo warokotse yabaye acumbitse kwa musaza we n’uruhinja rwe barokokanye mu gihe hagitekerezwa ikindi bakorerwa kuko inzu yasenyutse yose, hatakongera kubakwa.”

Yasabye abaturage kwitwararika cyane muri ibi bihe by’imvura nyinshi, aho ubutaka bworoshye cyane bukaba butera inkangu ahantu henshi kuko hari n’ahandi basanze inzu 2 zasenyutse nubwo zo ntawe zahitanye. Ubonye inzu ye igaragaza ikibazo cyangwa iri mu nzira y’inkangu akayivamo hakiri kare.

Anavuga ko izi nkangu no mu nzira abantu bagenda bakwiye kwigengesera kuko hari aho umuntu aba atakekaga ko hariduka abantu bakabona hararidutse hakaba hanateza impanuka abagenzi bagenda, ntibahagarare aho babonye hose kuko bashobora kuhagirira ibibazo.

Avuga ko nyuma y’iki kiza, batangiye kugenda bareba n’ahandi hashobora guteza ibibazo bagasaba abahatuye kuhimuka kare,n’ubona aho atuye ari mu manegeka akahakura umuryango we inzira zikigendwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA