Ngororero – Nyange: Ababyeyi barishimira ivuriro bubakiwe ryagabanyije kubyarira mu rugo
Imibereho

Ngororero – Nyange: Ababyeyi barishimira ivuriro bubakiwe ryagabanyije kubyarira mu rugo

HABIMANA Eric

March 25, 2026

Ababyeyi batuye mu Murenge wa Nyange n’inkengero zawo mu Karere ka Ngororero baravuga ko ubuzima bwabo n’ubw’impinja zabo bwahindutse ku buryo bugaragara, nyuma yo kubakirwa Ikigo Nderabuzima cya Nyange B kigezweho cyaborohereje kubona serivisi zo kubyara no kwitabwaho neza.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko mu gihe cyashize, bahuraga n’imbogamizi zitandukanye zirimo kubura aho basuzumirwa, aho babyarira ndetse n’aho baruhukira nyuma yo kubyara, bikabatera gufata umwanzuro wo kubyarira mu rugo, bikaba byabashyira mu kaga.

Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko mu 2024 ababyeyi 9 babyariye mu rugo, naho mu 2025 ari umwe wabyariye mu rugo. Bizumutima Monique, utuye mu Kagari ka Gaseke, avuga ko mbere ubuzima bw’umubyeyi utwite bwari bugoye cyane kuko batabonaga uko bahabwa serivisi inoze bitewe no kuba ntaho kuyibahera hari hahari kuri iki kigo.

Ati: “Mbere twatinyaga kuza hano kuko nta hantu heza ho gusuzumirwa cyangwa kubyarira habagaho, ibi byatumaga ababyeyi benshi bahitamo kubyarira mu rugo nubwo byari bibi.”

Uyu mubyeyi ashimangira ko ubu ibintu byahindutse, aho ababyeyi basigaye bagana ivuriro bizeye kwakirwa neza no guhabwa ubufasha bukenewe. Nsabimana Helene, umwe mu babyeyi baherutse kuhabyarira, avuga ko impinduka zabaye ari igisubizo ku buzima bw’abagore batwite. Ati: “Ubu iyo ugeze hano wakirwa neza, ukitabwaho kandi ugahabwa aho kubyarira hasukuye kandi hizewe, ntitukigira impungenge ngo tubyarire mu rugo.”

Ababyeyi bavuga ko kuba barabonye aho babyarira heza byabongereye icyizere ku buzima bwabo n’ubw’abana babo, kuko mbere hari ababyariraga mu ngo badafite ubufasha bw’abaganga, bigatuma hari abahura n’ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Mukeshayezu Christine, umubyaza akaba n’umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Nyange, avuga ko gushyira imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana ari byo byatumye hashyirwaho uburyo buhamye bwo kubitaho. Ati: “Ubu dufite aho kwakirira ababyeyi batwite, aho babyarira ndetse n’aho baruhukira nyuma yo kubyara, ibi byatumye ababyeyi bagana ivuriro biyongera aho kubyarira mu ngo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe agaragaza ko mu 2024 ababyeyi 9 babyariye mu rugo, mu gihe mu 2025 hasigaye umubyeyi umwe gusa wabyariye mu rugo, bigaragaza impinduka ikomeye mu myitwarire no mu kubona serivisi z’ubuvuzi. Uyu muyobozi kandi akomeza agaragaza ko mu 2024 icyo kigo cyakiriye abarwayi 38,581, mu gihe mu 2025, nyuma yo kuvugururwa, hakiriwe abageze kuri 46,832.

Nubwo bimeze bityo ariko, haracyari imbogamizi zirimo ubuke bw’abaganga b’inzobere, cyane cyane mu bijyanye no kuvura amenyo n’amaso, gusa ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buri gushaka ibisubizo birambye kuri ibyo bibazo.

Ikigo Nderabuzima cya Nyange B cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 532 z’amafaranga y’u Rwanda, kikaba gikomeje gufasha ababyeyi kwirinda ibyago byo kubyarira mu rugo, bityo kikaba igisubizo kirambye ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA