Inzobere mu buvuzi bw’indwara y’igituntu Dr Habimana Mucyo avuga ko ari indwara imaze igihe kirekire ku Isi, ikunze kwibasira imyanya y’ubuhumekero by’umwihariko ibihaha, kandi mu gihe amaraso abinyuramo agenda akazenguruka mu bice byose by’umubiri,iyo ndwara ishobora gufata igice icyo ari cyo cyose cyawo.
Yavuze ko igituntu kivurwa kigakira kandi iyo serivisi mu Rwanda ikaba itangirwa ubuntu aho ubuvuzi bwegerejwe abaturage kuko izo serivisi zinatangwa n’Abajyanama b’ubuzima, aho kuri urwo rwego igipimo cy’abahabwa serivisi kigeze kuri 94% bakira, naho muri rusange igipimo cy’abahabwa serivisi mu nzego z’ubuvuzi kikaba kiri kuri 90%.
Dr Yves Habimana Mucyo ukuriye Porogaramu ishinzwe kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko igituntu ari indwara yamenyekanye hashize igihe kirekire kuko kumenya imiterere y’agakoko kayitera n’uko yavurwa byamenyekanye mu 1947.
Yagize ati: “Nta rugingo rudashobora kwandura igituntu, kubera ko udukoko dutera igituntu ‘Bacille de Kock,iyo tugeze mu bihaha gufatamo umwuka mwiza, amaraso avuyemo akomereza mu zindi ngingo z’umubiri, bityo na zo zikaba zishobora kwandura.”
Yakomeje asobanura ko igituntu kivurwa kigakira ariko ko akenshi kibasira abantu bitewe n’urwego rw’imibereho y’abantu, kuko umuryango ubayeho mu bushobozi buke,uba ufite ibyago byo kwibasirwa n’indwara y’igituntu.
Ati: “Ni indwara ifitanye isano n’uburyo abantu babayeho, kuko ikunda kwibasira abafite ubushobozi buke, imibereho yabo itameze neza, usanga umubiri udafite ubwirinzi bw’umubiri buhagije, noneho umuntu akaba yarwara igituntu.”
Dr Habimana yavuze ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zifasha mu guhangana n’indwara y’igituntu, aho ubuvuzi bwegerejwe abaturage kandi bugatangirwa ubuntu.
Yagize ati: “Igituntu ni indwara idahita igaragara, kandi iracyahari gusa u Rwanda rufite intego yo kuyica burundu. Iyo ivuwe kare irakira ndetse ubuvuzi bwegerejwe abaturage, bavurwa n’Abajyanama b’ubuzima kandi hagenda horoshywa uburyo kwo kugera ku miti, ndetse ubuvuzi butangirwa ubuntu. Uburyo bwo kuyipima bwaravuguruwe hakoreshwa imashini ifite ubushobozi buhanitse, ‘Genexpart’. Mu gihugu dufite imashini 91 zikorera ku masite 86”
Raporo ya OMS igaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza mu guhashya igituntu
Imibare ikubiye muri raporo ya 2024, itangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), igaragaza ko mu Rwanda umubare w’abakekwaho igituntu ugabanyuka.
Abarwayi bashya b’igituntu ni 62/ 100 000 (62 ku baturage 100 000 by’abaturage b’u Rwanda) ni bo bafite indwara y’igituntu ku mwaka kuko mbere twageraga ku barwayi bagera muri 200/100 000.
Yagize ati: “Ubu abarwayi benshi bakekwaho igituntu bari mu cyiciro cy’imyaka 20- 45, ni ho benshi bari. Koko twasanze abarwayi bacu benshi bari hagati y’imyaka 15-44 mu 2024/2025.”
Dr Habimana yakomeje agaragaza ko OMS yerekanye ko igituntu kigabanyuka, mu gihe mu 2022/2023 Covid-19 irangiye bari 9 433, mu 2023/2024 umubare ugera ku 8 556 hayuma mu 2024/2025 ugera ku 8 213.
Yagarutse ku bimenyetso by’indwara y’Igituntu harimo inkorora itinda ikaba yarenza ibyumweru 2, uko iminsi ishira igikororwa kiriyongera, kubira ibyuya cyane cyane ku mugoroba n’igihe umuntu aryamye, umuriro utangira ari muke mu minsi ya mbere ukagenda uzamuka nimugoroba akajya atitira nk’urwaye malariya bamupima ntibayisangemo, kubabara mu gatuza, kugira ikizibakanwa ntabashe kurya agata ibiro, akananuka cyane.
Indwara y’igituntu yavumbuwe n’umuganga w’Umudage Robert Kock mu 1882, iterwa na ‘Bacille de Kock’.

