Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko batanejejwe n’umusaruro Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ itanga, agaragaza ko hari icyerekezo kigamije kuyifasha kubona umusaruro ushimishije mu minsi iri imbere.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare 2026, ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko, ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Iterambere rya siporo mu Rwanda yo muri 2020-2030.
Visi Perezida wa Komisiyo, Depite Rutebuka Balinda yabajije Minisitiri ingamba Minisiteri ifite ngo Amavubi atange icyerekezo gishingiye ku kubona intsinzi.
Yavuze ko hibazwa impamvu Amavubi ahorana impinduka za hato na hato.
Ati: “Ndagira ngo muduhe icyerekezo cy’Amavubi. Ntabwo twaganira tutavuze ku Mavubi n’impinduka zikunze kubamo cyane cyane ku batoza bahora bahindagurika, ndabihuza n’ubuyobozi bwa FERWAFA na bwo buhora buhindagurika kandi bigira ingaruka.”
Minisitiri Mukazayire yagaragaje ko impinduka ziba zigamije kugera ku musaruro ukwiye kandi ko zitazabura kubaho mu gihe utaratangwa.
Ati: “Navuga ko impinduka zizakomeza haba muri Federasiyo, Minisiteri n’ahandi hose. Zaba izo dufiteho ubushobozi cyangwa izo abayobozi bacu bafiteho ubundi bushobozi mu gihe cyose tutaratanga umusaruro tugomba kubona.”
Yongeyeho ati: “Impinduka zakomeje kuba ni ukugira ngo twese dufatanyije tugire icyerekezo cyumva umupira wo mu Rwanda ahantu ugomba kugana umupira wa kinyamwuga, w’ukuri no kuzamura impano kandi uri butume habaho gutsinda.”
Uyu muyobozi yababwiye ko muri gahunda bafite harimo no kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda bari hirya no hino bagasabwa gukinira igihugu ariko kandi zikanakoreshwa neza hitabwa ku nyungu z’Igihugu.
Ati: “Hari abana b’Abanyarwanda bakina hanze twamaze kubamenya, tuzabana. Ibyo twamaze kubivugana na FERWAFA kandi turi kubishyira mu bikorwa.”
Ikipe y’Igihugu Amavubi imaze igihe ifite umusururo mubi aho umwaka ushize w’imikino wa 2025 mu mikino umunani mpuzamahanga yakinnye yatsinzemo umukino umwe, inganya undi mu gihe yatsinzwe itandatu.
Muri iyo mikino yose Amavubi yatsinze ibitego bibiri gusa yinjizwa 12.
Uyu musaruro udashamaje watumye u Rwanda rutakaza imyanya irindwi ku rutonde rwa FIFA, ugereranyije nuko byari bimeze mu 2024 aho rwasoreje ku wa 124.
Uyu musaruro mubi, wanagaragaye mu Mavubi y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye CECAFA yabereye mu Mujyi wa Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia.
Iyi kipe yasoje iri rushanwa nta mukino n’umwe itsinze muri iryo rushanwa, kuko umukino wa mbere u Rwanda rwatsinzwe na Ethiopia ibitego 2-0, uwa kabiri rutsindwa na Kenya ibitego 2-1 naho umukino wa gatatu rwatsinzwe na Somalia ibitego 3-0.