Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwagaragarijwe ko hamaze kubarurwa abagera ku 101 bashobora kugira ibibazo by’ihungabana mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gikorwa gitegura ibihe by’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nyinawumuntu Editha ushinzwe gukurikirana ihungabana ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagaragaje ko mu bugenzuzi bumaze iminsi bukorwa mu Mirenge yose basanze hari abagaragaza ibimenyetso by’uko bashobora kugira ihungabana mu gihe cyo kwibuka.
Ati: “Nkuko twabibonye aho twagiye dusura abagifite ibibazo, twasanze abagera ku 101 bafite ibimenyetso ko bagira ihungabana mu gihe twibuka. Ibi rero birasaba ko habaho kwitegura mu buryo buhagije kugira ngo abazahura n’iki kibazo aho baba bari hose bazabone ubufasha bwihuse.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bugaragaza ko mu kwitegura gufasha abahura n’iki kibazo hategurwa amavuriro n’ibitaro hakanategurwa ibishobora gukenerwa byose. Mukundwa Emmanuel ushinzwe imiyoborere myiza, agira ati: “Hariho gukorana n’amavuriro aho uwagira ibibazo yahita azanwa akitabwaho. Hateguwe ibishobora kumufasha yaba ibyo kurya n’ibyo kunywa dufite umuntu ufite isoko ryo kubigeza ahateganyijwe.”
Mu bindi byakozwe ni uko hahuguwe abafashamyumvire babiri muri buri Murenge bahawe amasomo ajyanye no kwita ku muntu wagize ihungabana. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry yasabye inzego zose bireba kugira uruhare mu gutegura iyi gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati: “Buri wese mu rwego akoramo akwiye kwitegura hakiri kare kugira ngo iyi gahunda izagende neza. Harimo gutegura abaturage, gutegura abazatanga ibiganiro no kubibagezaho hakiri kare. Ikindi gikomeye ni ukwita ku bantu bashobora guhura n’ihungabana.”
Ikindi ni ugukomeza kwibutsa abaturage uko bakwiye kwitwara muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birinda imvugo mbi zirimo ingengabitekerezo n’indi migirire mibi ishobora kwibasira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bikorwa byo kwibuka mu Karere ka Nyagatare uyu mwaka hongewemo ko hazasurwa ahiciwe abiswe ibyitso mu Karere ka Gicumbi ndetse taliki ya 11 Mata aka Karere kazifataya n’Akarere ka Gatsibo kwibuka abiciwe i Kiziguro kuri iyo tariki mu 1994.
