Birashoboka guteza intanga inka imwe ntifate, biturutse ku mpamvu zirimo kutabariranya neza igihe, hari ubushyuhe buhindagurika, kudafata neza intanga cyangwa hakoreshejwe uburyo butizewe nk’uko bishimangirwa n’abahanga mu buvuzi bw’amatungo, ariko iyo bibaye ku nka nyinshi zatewe mu bihe bitandukanye haba harimo ikindi kibazo kirenze.
Umworozi witwa Busingye Peace wororera mu Karere ka Nyagatare, arataka igihombo akomeje guhura na cyo gishingiye ku kuba yarateje intanga inka ze 11 kuva mu mwaka wa 2025, ariko muri zose hakaba nta n’imwe yigeze ifata.
Avuga ko nk’aborozi bashishikarijwe guhindura ubworozi bakoresha uburyo bwo guteza intanga, bakava ku buryo bwa gakondo bwo kubanguriza ku bimasa byabo kugira ngo hongerwe inka za kijyambere zitanga umukamo uhagije. Busingye avuga ko bagira imbogamizi zo gutererwa intanga ntizifate aho bibahombya mu buryo bukomeye.
Yagize ati: “Ni ikibazo kidukomereye. Inka zanjye 11 zatewe intanga n’Abaveterineri babishinzwe kuva ku itariki ya 3 Ukwakira 2025, na n’ubu ntizafashe. Nagize igihombo cyo kuba maze amezi hafi ane yose nororeye ubusa kuko inka zagombaga kwiyongera ntibigikunze. Bivuze ko nzabura amata nashakaga kongera, nkanabura na ya yandi make nabonaga kuko byatumye ntanabanguriza ku mfizi bisanzwe.”
Uyu mworozi wo mu Kagari ka Nsheke, Umurenge wa Nyagatare, akomeza avuga ko ikibabaje ari uko ababaterera intanga iyo bababwiye ko inka zitafashe babaca andi mafaranga 15,000 kuri buri nka.
Ati: “Izi nka zose kugira ngo ziterwe intanga nagiye nishyura ibihumbi 15,000 kuri buri nka. Abaduterera intanga nababwiye ko nta na kimwe bamariye, zitafashe, none bari kunsaba ko nongera nkishyura andi 15,000 kuri buri nka ngo bongere banterere. Ndibaza ninongera kuyabaha na bwo ntizifate nzahora muri urwo?”
Kobusingye avuga ko iki kibazo agisangiye na bagenzi benshi batengushywe n’iyi gahunda, agasaba ko ubuyobozi bwafasha mu kubakemurira ikibazo ntibatereranwe ngo izi gahunda ziharirwe kampani y’ubucuruzi ishinzwe gutera intanga.
Musinguzi Antony na we agira ati: “Biratangaje kubona umworozi agira ikibazo cyo gutererwa intanga zitafata akaba ari we ubihanishirizwa gutanga andi mafaranga. Ese niba ikibazo gifitwe n’abadatera neza izo ntanga, abaturage bazakomeza gukamurwamo amafaranga ntacyo bunguka? Inka niba imaze umwaka uvuga ngo urayitera ntifate uwo mwaka uwabanguriye ku kimasa ntiyabyaye wenda akagira umukamo muke ariko akungukira ku nyana yavutse?”
Akomeza agira ati: “Turasaba ubuyobozi gukurikirana iki kibazo kuko ntubyumvikana ukuntu inka 11 zose zidafata, iz’umuturanyi bikaba uko n’undi n’undi. Bivuze ko ikibazo atari icy’aborozi ahubwo kiri ku batera intanga.” Aba borozi bavuga ko iyi gahunda yo kuvugurura ubworozi idakurikiraniwe hafi itazatanga umusaruro wari uyitegerejwemo biturutse ku gucika intege kw’abayitangiye.
Ku ruhande rwa kompanyi y’abaganga b’amatungo itera intanga inka mu Karere ka Nyagatare, Umuyobozi wayo Kabangira Gahigana Justus yabwiye Imvaho Nshya ko atari kuboneka ngo agire icyo abivugaho. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ishami rya Nyagatare Kayumba John, asaba aborozi bahuye n’ikibazo kujya begera ubuyobozi n’izindi nzego za Leta bireba.
Ati: “Birashoboka ko umuturage yaba yahawe serivisi mbi ariko mu gihe ahuye n’icyo kibazo akwiye kubimenyesha ubuyobozi bukamufasha. Mu gihe akazi ko gutera intanga kahawe kompanyi runaka, ni ngombwa ko n’ijisho ry’ubuyobozi n’inzego za Leta riba rihari kugira ngo hatagira ibikorwa nabi bigateza ibindi bibazo..”
Matsiko Gonzague, Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yabwiye Imvaho Nshya ko hagiye kurebwa impamvu hanashakwa igisubizo. Ati: “Kugira ngo inka iterwe intanga ntifate bishobora guturuka ku mpamvu nyinshi. Hari izava ku wayiteye, zava ku nka ubwayo cyangwa ku mworozi bitewe nuko yayitayeho. Gusa kumva ko inka 11 zose zatewe ntizifate, aha ho haba harimo ikibazo tugiye gukurikirana tumenye icyabiteye tunavugane na rwiyemezamirimo ubikora bafashe abaturage.”
Kugeza ubu ibikorwa byo gutera intanga amatungo mu Karere ka Nyagatare, kaza imbere mu kugira umubare munini w’inka mu Rwanda ahabarurwa izisaga ibihumbi 230, bifitwe n’ikigo cyitwa ‘Africa Agri-Vert Services’.
