Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi biyubakiye inzu yo gukoreramo ya miliyoni 35 Frw
Ubukungu

Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi biyubakiye inzu yo gukoreramo ya miliyoni 35 Frw

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

April 1, 2026

Abahizi b’icyayi bakorera mu Murenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, biyujurije inzu bakoreramo ifite agaciro ka miliyoni zisaga 35 z’amafaranga y’u Rwanda, basezera ku gutangira no guhererwa serivisi mu nyubako nto, idahaza ibyifuzo byabo.

Abo bahinzi bibumbiye muri Koperative yitwa COPTHEVIGI biyujurije iyi nyubako y’ibyumba bitandadu, icyumba cy’inama cyakira abantu 150 bicaye neza bitandukanye n’aho bakoreraga mbere hari mu mfunganwa hatabahagije.

Mukaruzage Thérèse w’imyaka 74, umaze imyaka irenga 50 ahinga icyayi, avuga ko kwiyubakira inzu bigaragaza uburyo bimakaje umuco wo kwigira batozwa n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu.

Ati: “Inyubako twakoreragamo mbere ntiyari ijyanye n’aho umuhinzi w’icyayi agejejwe n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Hari mu mfunganwa, abakozi bakorera hamwe mu cyumba ubundi cyagenewe inama na cyo gito cyane, twaza gusaba serivisi ntitwisanzure n’isuku yaho idashamaje.”

Avuga ko batashoboraga kuza ngo bageze ibibazo n’ibyifuzo byabo ku mukozi bakeneye bitagiye ku karubanda kuko abakozi bose basaga n’abakorera hamwe. Ati: “Uyu munsi bishyizweho iherezo kubera imbaraga zacu n’umutumgo wacu nk’abahinzi. Dushimiye abaducungira umutungo neza utuma tugera ku bifatika nk’ibi.”

Niyigena Eugène na we ati: “Iyi nyubako itweretse ko n’abahinzi icyo twashaka kugeraho cyose bitatunanira. Ibyo gusembera twakoze inama cyangwa kuza kwaka serivisi ukagenda utayihawe kubera kubura uwo ubwira ikibazo cyawe cy’ibanga, birarangiye. Tugiye gutekereza hamwe n’ubuyobozi bwacu n’abaducungira umutungo, ibindi by’iterambere twifuza.”

Iyi nyubako itaruzura neza ubuyobozi bwa Koperative bwemeza ko yatwaye miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda

Niyonsaba Salomon, Umubaruramari wa Koperative, avuga ko iyi nyubako ibaye igisubizo ku bakozi. Ati: “Twagiraga ikibazo gikomeye cyane cyo kutabona aheza twakirira abatugana n’ahagenewe ishyinguranyandiko. Uburyo twakoraga, kubura inyandiko z’agaciro byashobokaga cyane kubera kubura aho zibikwa. Ubu byose birahari. Inama y’abantu 100 niba ntibizadutwara ayo gukodesha cyangwa ngo bajye gutira aho ikorerwa, n’imirimo yacu izakomeza, ntizahagarikwa n’inama.”

Anavuga ko iyi nyubako yongereye isuku, bitumye n’abakozi barushaho gukora bishimye kubera gukorera ahabahesheje agaciro kurushaho. Iyi Koperative y’abahinzi yatangiye mu mwaka wa 1973 igizwe n’abahinzi 1506, bahinga icyayi ku buso bwa hegitari 460 mu Mirenge ya Bushekeri, Ruharambuga, Kagano na Karengera bagakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura.

Abahinzi banashimira ubuyobozi bw’uruganda rwa Gisakura bagemurira rwabemereye inguzanyo ya miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda izishyurwa mu gihe cy’imyaka umunani ikazatuma batera ingemwe zirenga miliyoni ebyiri. Ati: “Bizatuma tugira abahinzi bashya b’icyayi, twongere umusaruro, ayo twinjiza yiyongere, twongere ibikorwa kuko uko ubushobozi buboneka n’imitekerereze irushaho kwaguka.”

Ubuyobozi bw’iyi Koperative buvuga ko mu mwaka ushize wa 2025 abahinzi ba Koperative binjije amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari, bagashima Leta ibafasha ngo igiciro cy’icyayi gikomeze kizamuke, n’uruganda rubareberera ngo ubwinshi n’ubwiza bw’icyayi bukomeze bwiyongere.

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, Kizito Mugabo yabashishikarije kurushaho kongera ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi, bikababashisha kugera ku bindi birenze ibyo bishimira ubu. Yabijeje ubufatanye busesuye mu rugendo rwo kurushaho guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi mu Karere ka Nyamasheke.

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, Kizito Mugabo yabasabye kongera imbaraga mu bwinshi n’ubwiza bw’icyayi bizabongerera amafaranga bakanagera ku bindi bifuza.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA