Abaturage bo mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke bahisemo gutangira kwikorera ibiryo by’amatungo bakora ubuhinzi bwa ‘Azolla’ byunganira ibiryo bari basanzwe bagura, biborohereza mu kugabura neza no mu biciro.
Umuyobozi w’impuzamatsinda Wisigara mu Iterambere, ikorera mu Mudugudu wa Gisesero, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke,
Yagize ati: “Nabaye umwe mu batoranyijwe n’umushinga PRISM, mba umugenerwabikorwa mu bworozi bw’ingurube, badushyira mu matsinda turazorora ziba nziza bitewe n’amahugurwa baduhaye, ku kwikorera ibiryo byunganira harimo guhinga ‘Azolla no korora amasazi y’umukara.”
Bifashishije ubuhinzi bwa azolla n’ubworozi bw’amasazi y’umukara borora akungahaye ku ntungamubiri, nyuma y’uko ibiciro by’ibisanzwe bitumbagiye ku isoko, bakabona ko batapfa kubyigondera.
Ati: “Twafunguye iguriro ry’ibiryo by’amatungo, ni ho ducururiza, twigiriye inama PRISM itwereka uburyo twajya tubona ibiryo byunganira ibi bisanzwe, duhinga azolla, ndetse tunatangira ubworozi bw’amasazi y’umukara.”
Ibyo byanagendanye no koroherwa mu buryo bw’amafaranga.
Ati: “Tutaratangira gukoresha ibi biryo, twaguraga ibilo 50 byaguraga 32 000Frw, none ubu dutegura ‘son de riz’ ku ruganda rw’umuceri ibilo 100 ku 21 000 Frw tukavangira na Azolla, kandi ibyo biryo ni byiza, amatungo asa neza.”
Yavuze ko intumbero ari uko ubwo buryo bashaka kubwubaka bukazagera ku rwego rwo hejuru
Nyiransengimana Charlotte we yavuze ko hari itandukaniro mu migaburire, mbere na nyuma yo Korora inigwahabiri.
Ati: “Izi nigwahabiri zitaraza, ingurube ntizari nziza bishimishije, twagaburaga ibyo kurya bitujuje intungamubiri nk’izo ingurube ikenera, twigishwa n’umushinga PRISM Korora inigwahabiri, ubu dusigaye tugabura ibiryo byiza. Mbere ibiryo byari byarahenze nazihaga ibyatsi, ubu duturanye n’uruganda rusya umuceri, uragenda ukagura son de riz, ukavangamoinigwahabiri, tugakora imvangeyabyo tukagaburra ibiryo byuzuye neza, amatungo akura neza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko PRISM yabafashije muri gahunda yo gukura abaturage mu bukene binyuzemu bworozi bw’amatungo magufi.
Kuba PRISM yarahaye abaturage bacu amatungo magufi, arimo ingurube nk’inkoko byabafashije gukemura ibibazo birimo imirire, kwikenura n’ibindi.
Yagarutse ku ihenda ry’ibiryo, avuga ko bishatsemo ibisubizo.
Ati: “Ibiryo byahageraga bibahenze, rero ubu buryo bwo kwitunganyiriza ibiryo bahinga azolla, borora inigwahaniri bituma n’ibyo bafite byongererwa intungamubiri zitunga ya matungo, bityo babonye nabyo babyongeramo, bigatuma amatungo atanga umusaruro mwiza.”
Mu Murenge wa Kirimbi, PRISM yatanze inkoko 3700 mu ngo 370,ihene 250 mu ngo 125 n’ingurube 213 mu ngo 135.
PRISM ni umushinga washyizwe mu bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).



