Nyamasheke :  Umushoferi w’ikamyo yafashwe  n’ibitotsi ayirenza umuhanda
Amakuru

Nyamasheke :  Umushoferi w’ikamyo yafashwe  n’ibitotsi ayirenza umuhanda

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

August 28, 2024

Turikumwenimana Jean Paul w’imyaka 40, wari utwaye ikamyo ifite pulake RAG 799 Y, yayirengeje umuhanda ubwo yazabiranywaga n’ibitotsi avanye sima ku ruganda rwa CIMERWA ayerekeje i Kigali. 

Ni impanuka yebereye mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, aho iyo kamyo yisanze munsi y’umuhanda ariko ku bw’amahirwe shoferi wari uyirimo akaba ntacyo yabaye. 

Umuturage wari aho byabereye yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mushoferi wari uri wenyine muri iyo kamyo, yakangutse yisanga munsi y’umuhanda ikamyo yabirindutse, avamo yakomeretse.

Ati: “Hahise haza imbangukiragutabara y’Ibitaro bya kibogora iramutwara ajya kwitabwaho n’abaganga.”

imuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yahamije iby’iyo mpanuka , avuga ko impanuka yatewe n’umunaniro ukabije w’umushoferi wamuteye gusinzira akayirenza umuhanda.

Ati: “Impanuka yatewe no kugenda nabi mu muhanda k’umushoferi, bitewe n’umunaniro ukabije yari afite, akaba yavuze ko muri uwo munaniro agatotsi kamwibye akisanga yatangiye kugonga udupoto two kumuhanda anacurangukira munsi yawo ku bw’amahirwe ntiyahasiga ubuzima.”

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’icyumweru kimwe gusa n’ubundi mu Murenge wa Gihombo, Coaster yari ivuye i Karongi yerekeza i Rusizi, na yo irenze umuhanda muri metero 50, ihitana umwe 27 barimo n’umushoferi wayo barakomereka.

SP Emmanuel Kayigi yongeye kwibutsa abashoferi kujya batwara imodoka babanje kuzigenzura no kuruhuka bihagije, kubahiriza amategeko y’umuhanda no kubaha abo bawusangiye, bakagerayo amahoro.

TANGA IGITECYEREZO

  • Joseph
    August 29, 2024 at 7:24 am Musubize

    Nibyo Koko, kuko amagara araseseka ntayorwe abashofer bajye bitwararika kdi nabakoresha babo bajye batanga umwanya wakaruhuko , murakoze

  • UHORANINGOGA Gilbert
    August 29, 2024 at 7:55 am Musubize

    Nta wanga ikiruhuko ariko harigihe inyungu zumushoramali azirutisha ubuzima baba ukorera so hakagombye gutegurwa seminar ya akoresha cyane cyane bijyenga.

  • Paul nkurunziza
    August 30, 2024 at 7:58 pm Musubize

    Imana ishimwe ko yarinze ubuzima bwuyu mudereva bajya bafata umwanya wokuruhuka

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA