Abaturage bo mu Kagari ka Kinunga, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke bashenguwe n’urupfu rw’umwana w’imyaka 12 witwa Gisa Christophe wapfuye yiyahuye, bigakekwa ko yari afite ihungabana.
Umwe muri abo baturage utuye mu Mudugusubwa Mukarange, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mwana wiyahuye yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ku Ishuri Ribanza rya Bunyangurube, akaba yabaga kwa sekuru ubyara se.
Uyu muturage ahamya ko impamvu bakeka ko uyu mwana yiyahuye ari ihungabana, ni uko yakuriye mu buzima bukakaye nyuma yo kubyarwa na nyina na we wari ukiri umukobwa muto nyuma yo guterwa inda n’umusore akanga kubana na we nubwo yemeraga ko ari we wamuteye inda.
Avuga ko nubwo umusore yanze uyu mukobwa yari yateye inda, yemeye uwo mwana wajyaga ava kwa nyirakuru ubyara nyina akajya gusura kwa sekuru ubyara se. Umusore yaje gushaka undi mugore babana mu Karere ka Musanze, umukobwa na we ashaka umugabo babanaga mu mujyi wa Kigali, umwana aguma kwa sekuru ubyara se.
Ati: “Nyina yananiranywe n’umugabo agaruka iwabo ariko ntiyazana uyu mwana ngo babane. Umwana yatangiye kujya agaragara nk’uwigunze, ukabona atishimye nk’abandi bana nubwo kwa sekuru bishoboye, ntacyo yaburaga. Na se aho ari i Musanze yamenyaga amakuru ye na nyina hakaba ubwo amusuye bakaganira akahamusiga agasubira iwabo.”
Andi makuru ava mu baturage b’aho byabereye ahamya ko umwana bamusanze mu mugozi yimanitsemo mu gikoni cyubakwaga atarapfa, ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Muyange ahagera yashizemo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphtal, avuga ko mu makuru bahawe n’abo mu muryango w’uyu mwana, ari uko yavuye kwiga gatigisimu kuri Paruwasi Gatolika ya Muyange ahagana saa saba z’amanywa zo ku wa Gatandatu, ageze mu rugo, aba akina wenyine amaze kurya.
Ati: “Nyirakuru na nyirasenge bari mu gikoni bategura iby’umugoroba, sekuru aryamye, umwana amaze kurya akina wenyine aho mu rugo hashize akanya bumva ntagikoma, bagira ngo yasohotse cyangwa yagiye mu cyumba cye kuryama.”
Arakomeza ati: “Nyirasenge byamwanze mu nda ajya kumureba aho arara aramubura. Hari igikoni bubakaga gisakaye kidahomye, arebyemo abona umwana aranagana asambagurika, atera imigeri, arebye asanga yimanikishije umugozi ukoze mu myenda bahambiriza imifuka bahiriramo ubwatsi bw’amatungo.” Umwana yakuwe mu mugozi agitera akuka ariko bamugeza ku Kigo Nderabuzima cya Muyange yashizemo umwuka.
Avuga ko na we akurikije imibereho y’uwo mwana ku makuru yahawe n’abaturage, akeka ko umwana yaba yiyahujwe n’ihungabana ryo kutabana n’ababyeyi be kandi ababona. Ati: “Mu buzima busanzwe kwa sekuru barifashije, nta n’amakimbirane bagiranaga cyangwa ngo babe hari icyo bamwimaga gisanzwe yaba yabuze, tugakeka ihungabana ryo kubura ababyeyi ababona, kubyakira bikamunanira agahitamo kwiyambura ubuzima.”
Ikindi gikekwa kuba cyamugiragaho ingaruka ni uko uyu mwana yari yaradindiye mu myigire, cyane ko abana bangana na we harimo abarangiza amashuri abanza mu gihe we yari akiri mu mwaka wa kabiri.