Nyamasheke: Yishwe n’urutsinga rw’amashanyarazi bikekwa ko yibaga
Imibereho

Nyamasheke: Yishwe n’urutsinga rw’amashanyarazi bikekwa ko yibaga

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

July 13, 2026

Hitimana Charles w’imyaka 36, wo mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke yasanzwe iruhande rw’insiga 2 z’amashanyarazi yapfuye afashe urutsinga rumwe mu kiganza cy’ibumoso n’ibikoresho bikekwa ko yari yarukatishije, rwanamutwitse, afite mu mufuka we w’ipantalo telefoni n’amafaranga y’u Rwanda 20 000.

Mukarage Gervais baturanye muri uwo Mudugudu, yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mugitondo cyo ku wa 12 Nyakanga 2026, bikekwa ko yagiye kurwiba nijoro.

Avuga ko ubundi mbere y’uko REG iha amashanyarazi abaturage b’uwo Mudugudu wa Kabere, bari barirwanyeho bishakamo ubushobozi bikururira umuriro. Nyuma REG yabahaye ufite ingufu, ariko kuko hari igice abaturage batahise babona ubushobozi bwo kuwufata bakomeza gukoresha uwo wabo, ikindi gice cyahise kiwubona, abaturage bakoresha uwo REG yari ibahaye.

Abakoresheje uwo bahawe na REG insiga 2 bari barakuruye zagumye zimanitse, umuriro urimo kuko REG yari itegereje ko bose bagira ubushobozi bwo kuwufata ikabona guhagarika uwo wabo.

Akomeza avuga ko Hitimana Charles yashatse gushyira amashanyarazi iwe, abatekinisiye baje kuyamushyiriramo basanga urutsinga yari agiye gukoresha ari ruto bamubwira kugura urundi.

Ati: “Aho kurugura yatekereje kugenda nijoro akiba urwo rw’abaturage rutari rugikoreshwa ntiyibuka ko rukirimo umuriro, atanasanzwe azi iby’amashanyarazi. Zari insinga 2 yitwikira ijoro ajya kuzimanura. Azigejeje hasi urwa mbere ararukata. Ashobora kuba yafashe aho rwashishutse rugahita rumufata kuko  mugitondo twasanze arufashe mu ntoki n’ibikoresho yakoreshaga yapfuye.’’

Mukayiranga Olive na we wo muri uwo Mudugudu avuga ko, nk’abaturanyi ba nyakwigendera, bababajwe cyane n’urupfu rwe, nk’uwari ukiri muto ufite umuryango wamucungiragaho twose, ariko ko ari urupfu rwari kwirindwa.

Yagize ati: “Twihanganishije umuryango we. Uretse ko atari anabuze ubushobozi bwagura urwo rutsinga yasabwaga, cyane cyane ko urwa mbere yari yarubonye rukaba ruto, bivuze ko n’urwari rusigaye ari ruto, kurugura ntibyari kumunanira. N’iyo abona ayo mafaranga atayafite akaza mu nteko y’abaturage akababwira icyo kibazo, ko nta bushobozi afite ntibari kurumwima, cyane cyane ko batari bakirukoresha. Ariko nyine iyo byabaye kuriya nta kindi cyakorwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Habimana Innocent, yavuze ko bakimenya ayo makuru bihutiye kuhagera bagasanga koko yapfuye, aryamye afashe mu ntoki urutsinga rumwe, bakwitegereza bagasanga hari aho rwashishutse bagakeka ko ari ho yafashe umuriro ugahita umutwika mu kiganza kuko hari hahiye.

Ati: “Twahageze turebye dusanga yapfanye urutsinga mu ntoki rwanamutwitse, anagipfumbase mu ntoki ibikoresho yakoreshaga. Icyagaragaye ni uko yabikoze nijoro. Iyo afatwa n’ubundi yari kuzabiryozwa kuko ntawe yari yarusabye. Twahageze n’inzego z’umutekano,umurambo ujyanwa mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma mbere yo gushyikirizwa umuryango we ngo uwushyingure.”

Avuga ko bahise bakoresha inama abaturage b’uwo Mudugudu babasaba kwirinda gukinisha insinga z’amashanyarazi, banabona amapoto yaguye insinga zitendera bagatanga amakuru ababishinzwe bakaza bakagikemura, abana bakabuzwa kuhegera. Nyakwigendera asize umugore n’abana 3.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA