Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryongeye gutafira ibihano ikipe ya Rayon Sports byo kutemererwa kwandikisha abakinnyi kugeza mu mpeshyi ya 2027.
Ni umwanzuro watangajwe ku wa Mbere, tariki ya 13 Nyakanga 2026.
Iyi kipe yamabara umweru n’ubururu yari imaze iminsi mike ikomorewe na FIFA nyuma yo gukemura ikibazo cya Souleymane Daffé, ariko igumana ibindi birego by’abayireze bari basanzwe ari abakozi bayo.
Muri abo harimo umunyezamu Drissa Koutaye wishyuza miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Rayon Sports yafatiwe ibihano yari yamaze kugura abakinnyi 14 muri iyi mpeshyi barimo Junior Kameni na Junior Dande bakomoka muri Cameroun, Boris Gbenou wo muri Repubulika ya Centrafrique, Issa Djiguiba wo muri Mali, Ibrahim Djingarey wo muri Niger, Antonio Atisso Kodjo wo muri Bénin, Charles Tchouplaou wo muri Tchad, Mudel Akbar wo mu Burundi na Matumona Wakonda Kanda wo muri RDC.
Ni mu gihe Abanyarwanda bashya ari Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Nkundimana Fabio, Nizeyimana Mubarak na Muhoza Daniel.
Abakinnyi bamwe bageze aho gutangirira imyitozo bitegura amarushanwa arimo CECAFA Kagame Cup, CAF Confederation Cup n’andi y’imbere mu Gihugu.
Mbere yo gukina aya marushanwa, iyi kipe iritegura umukino mpuzamahanga wa gishuti uzayihuza na Gor Mahia yo muri Kenya, uteganyijwe kuri Rayon Day izaba tariki ya 18 Nyakanga 2026, kuri Kigali Pele Stadium.