Perezida Donald Trump yagiranye ibiganiro na Iran bigamije kurangiza intambara
Mu Mahanga

Perezida Donald Trump yagiranye ibiganiro na Iran bigamije kurangiza intambara

KAMALIZA AGNES

March 23, 2026

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko Amerika yagiranye ibiganiro na Iran bigamije kurangiza  burundu intambara imaze iminsi  mu Burasirazuba bwo Hagati kandi  ku bw’izo mpamvu abaye asubitse mu gihe cy’iminsi itanu  kugaba ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu bya Iran.

Nubwo Trump yatangaje ibyo ariko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko hari ibitangazamakuru bya  Iran  byatangaje ko nta biganiro by’amahoro byigeze bibaho hagati ya Iran na Amerika.

Mu ijoro ryo ku wa 22 Werurwe Perezida Trump yari yahaye   Iran amasaha 48 yo kongera gufungura inzira y’amazi ya Hormuz   bitaba ibyo agasenya burundu ibikorwa by’ingufu byose by’icyo gihugu.

Iran yari yatangaje ko Amerika niramuka iyigabyeho ibitero izihorera ku bikorwa remezo byose by’ingufu bifitanye isano na Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati, mu gihe inganda zayo z’amashanyarazi zaba zigabweho ibitero.

BBC yatangaje ko mu butumwa bwa Trump yagaragaje koroshya imvugo kurusha mbere intambara igitangira nubwo hari abasesenguzi bavuga ko akomeje kwivuguruza mu makuru atangaza y’intambara afatanyijemo na Isiraheli guhangana na Iran.

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer na Trump bagiranye mu cyumweru gishize bemeranyije ko kongera gufungura inzira ya Hormuz ari ingenzi mu gusubukura ubwikorezi bw’inzira z’amazi no koroshya ibiciro byatumbagiye ku masoko, nubwo Iran ivuga ko yafunze iyo nzira ku banzi gusa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA