Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron byagarutse ku mutekano mu Karere n’umubano w’Ibihugu byombi.
Abakuru b’Ibihugu bombi bahuriye i Paris mu Bufaransa aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya 2 yiga ku ikoreshwa ryingufu za Nikeleyeri zifashishwa mu bikorwa bya gisivili.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Macron baganiriye ku mubano ukomeye kandi utanga umusaruro urangwa hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, ndetse banungurana ibitekerezo ku miterere y’umutekano mu Karere harimo n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu gushaka ibisubizo birambye.
Perezida Kagame yaherukaga mu Bufaransa muri Gicurasi 2025, ubwo yari yatumiwe na mugenzi we mu biganiro byari bigamije guhuza u Rwanda na RDC kugira ngo hashakirwe umuti urambye ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi Congo.
U Rwanda n’u Bufaransa bisanzwe bifitanye imikoranire myiza mu nzego zitandukanye
Mu 2024, u Bufaransa bwasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu iterambere, aho bwemeye guzatanga miliyoni 400 z’Amayero afasha mu guteza imbere ibikorwa by’uburezi, ubuvuzi no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu gihe cy’imyaka itanu.
Muri uwo mwaka kandi, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda n’iry’u Bufaransa, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye ku wa 29 Gicurasi, agamije guteza imbere uyu mukino mu bihugu byombi.
Mu 2023, Leta y’u Bufaransa binyuze mu Kigega cyayo Gishinzwe Iterambere – Agence française de développement (AFD) – yasinye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 75 z’Amayero azifashishwa havugururwa Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri.
Hasinywe kandi amasezerano ya miliyoni 16 z’Amayero azifashishwa mu guteza imbere ibikorwa remezo mu Turere two mu cyaro.
Umubano w’ibihugu byombi warushijeho kujya mu murongo mwiza nyuma y’uruzinduko rw’amateka Perezida Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi 2021.

